Inyeshyamba zo mu Mutwe wa M23 kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 zafashe Agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kaberamo imirwano ikakaye hagati yazo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR.
Agace ka Kibumba, M23 yafashe kari hafi y’Umujyi wa Goma izi nyeshyamba ziri gusatira zishaka kwigarurira.
Nubwo M23 ikiri ahitwa Kibumba, ingabo za FARDC ku Mupaka wa Kabuhanga zamaze gukwira imishwaro zirahunga.
Ingabo za M23 biravugwa ko ziri ahitwa Ruhunda, ni hafi ya Kabuhanga, kuko urugendo ruri hagati y’uduce twombi ni isaha ku muntu ugenda n’amaguru.
Kuva ku Mupaka wa Kabuhanga uhana imbibi n’u Rwanda ukagera i Goma harimo izindi nsisiro nyinshi ari zo Kirimanyoka, Kibati, Kanyarucinya na Munigi ugera mu mujyi.
Agasozi ka Bizuru ngo ni ko kari kagoye abarwanyi ba M23 kuko ngo bakimara kugafata, ingabo za Leta zacitse intege zirahunga.
– Umubare w’abahunga uriyongera ubutitsa
Imirwano iri kubera hafi ya Goma yatumye umubare w’abahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda wiyongera.
Kuri uyu mugoroba hari bamwe mu Banye-Congo barimo abavuga Ikinyarwanda n’abandi bo mu Mujyi wa Goma batangiye guhungira mu Rwanda ariko ntibajya aho izindi mpunzi ziri.
Babwiye IGIHE ko umwuka uri i Goma ari mubi ko batifuza ko intambara yahabasanga.
Kabongo Isaac Matabishi yagize ati “Njye mpisemo guhunga kuko numvise ko n’ingabo zacu zahunze, sinshaka ko ibyabaye mu myaka yashize binsanga mu Mujyi wa Goma.”
Avuga ko yahunganye umuryango we akawukodeshereza mu Mujyi wa Rubavu ariko we ngo azajya yambuka ku manywa arebe uko i Goma byifashe.
Avuga ko hari na bagenzi be biganjemo abifite bavuze ko n’iyo Goma itafatwa na M23 batazajya bararayo ahubwo bazajya bagerayo ku manywa gusa.
Mugenzi Epimaque utuye i Goma yagize ati “Iyo ibintu bimeze uko bimeze tugomba kuva muri Goma, twe abavuga Ikinyarwanda tuba twibasiwe cyane ngo dufasha M23.”
Abari mu Mujyi wa Goma bavuga ko hari n’Ingabo za FARDC zatangiye guhunga, bakemeza ko Umutwe wa M23 ushobora kuwufata hatabaye imirwano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko bari kwakira impunzi zibagezeho.
Ati “Ikiriho ni uko amasasu yumvikana hafi n’Imirenge ya Bugeshi na Busasamana. Icyo twe dukora ni kimwe, ni uko abaturage bacu bizera inzego z’umutekano zacu kandi twagiranye inama y’umutekano n’abo baturage kugira ngo bagire uko bitwara.”
Kugeza ubu impunzi zirenga 100 zimaze kwakirwa mu Karere ka Rubavu ndetse zigiye kujyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Umutwe wa M23 urwana n’Ingabo za FARDC uyishinja guhohotera no kwica abavuga Ikinyarwanda, mu gihe Leta ya RDC yo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, ibirego rudahwema gutera utwatsi.