M23 nyuma yo gufata agace kitwa Kibumba bakirijwe amata. Amafoto

Nyuma yuko abaturage b’i Kibumba bumvise inkuru nziza ko umutwe wa M23 wafashe aka gace, baje kubakirana ubwuzu, babazanira amata babashimira ko bababohoye.

Amafoto y’aba baturage, yagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, aho abaturage b’i Kibumba baba bahuje urugwiro n’abasirikare ba M23 nyuma yo gufata aga gace bagakuyemo FARDFC na FDLR

Ikinyamakuru Goma 24 News, kivuga ko “I Kibumba, abaturage bakiriye abababohoye bakaza bitwaje amajerekani y’amata.”

Uyu mutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’iterabwoba kuri Guverinoma ya Congo Kinshasa, wo uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Aho uyu mutwe ufashe hose, amahoro arahinda mu gihe ibice nk’ibi biba bisanzwe byaribasiwe n’imitwe nka FDLR idahwema guhohotera abaturage.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *