Minisitiri w’ingabo w’u Buyapani aravuga ko Koreya ya Ruguru yarashe misile yo mu bwoko bwa ballistique ymbukiranya imigabane (ICBM) ifite ubushobozi bwo kugera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iyi misile yaguye mu nyanja muri kilometero 210 uvuye mu burengerazuba bwa Hokkaido mu Buyapani.
Amerika yamaganye itangizwa, mu gihe Koreya y’Epfo yategetse ingamba zikomeye zo gukumira amajyaruguru.
Kuri uyu wa Kane ushize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru Choe Son Hui yari yihanangirije Amerika avuga ko iri mu rusimbi izicuza kandi izahura n’ “igisubizo gikaze” cya gisirikare.
Nyuma yo gutangaza ibi kandi kuri uyu wa Kane Koreya ya Ruguru yanarashe misile ballistique iraswa mu nteraa ngufi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibyibutsa.
Ibi yabikoze isubiza inama yahuje ku Cyumweru Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol, Perezida wa Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida muri Kamboje.
Koreya ya Ruguru imaze kurasa misile zirenga 50 mu mezi abiri ashize, inyinshi muri zo zikaba ari iziraswa mu ntera ngufi. Izo zindi ziraswa kure zo izigerageza gacye kandi bibangamira Amerika, kubera ko izi misile zishobora no gutwara imitwe ya kirimbuzi ahantu hose ku butaka bwa Amerika.
Abayobozi bakuru b’ingabo i Seoul bavuze ko misile nshya ya ICBM yarashwe ku isaha ya saa yine na cumi n’itanu ku isaha yaho (02:15 GMT) irasiwe hafi y’umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko yageze ku butumburuke bwa kilometero 6.100 kandi ikagenda intera ndende igera ku birometero 1.000 (621 miles), ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 22.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.