Dore ibyihishe inyuma yifugwa rya Youtube Channel ya Bushali

Mu itangazo umuraperi Bushali yashize ahagaragara mu masaha macye ashize, yamenyesheje abafana be n’inshuti ze ko urubuga yahahiragaho ari rwo Youtube rwasibwe.

Ni itangazo riri mu ndimi ebyiri, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Muri iryo tangazo Bushali yashinjaga inzu yahoze imutunganyiriza umuziki ari yo Green Ferry kumusibira ‘Youtube Channel’.  Yatangira agira ati: ”Mbanje kubasuhuza mu buryo bwa kinyatrap gango”.

Arakomeza ati “Nifuje kubamenyesha ibiri kuba ko ubu YouTube channel yanjye itakiri mu mwuka w’ibihumeka, bitewe n’ibibazo ntarabasha kumenya biri guterwa n’inzu yahoze itunganya umuziki wanjye ari yo GREEN FERRY MUSIC.

Rero ndabamenyesha ko vuba ndabatamo aho mwasanga music yanjye n’uburyo bubisobanura byose. Murakoze.”

Nyuma y’iri tangazo, abantu benshi bababajwe n’isibwa ry’iyi shene ya Youtube ya Bushali, bavuga ko ibibazo byose yaba afitanye n’iyi nzu bitagakwiye gutuma asibirwa urukuta rwa Youtube yanyuzagaho indirimbo ze.

Ubuzima bwa Bushali muri Green Ferry bumugejeje mu manga!

Nk’undi muhanzi wese ukishakisha mu muziki, agira inzu akuriramo ishobora kumutunganyiriza umuziki we no kumufasha cyane ko aba ayinjiyemo, impano ye imurika ariko adafite ibihagije kugira ngo inzozi ze zibe impamo.

Bushali ni ko yinjiye muri Green Ferry, barafatanya ndetse akora umuziki karahava akundwa n’abanyarwanda, agwiza igikundiro abikesha umuziki we mwiza yabahaga.

Byaje kugera aho urugendo rwe na Green Ferry rurangira kuko amasezerano yari afitanye n’iyi nzu yashyizweho akadomo mu mwaka wa 2021.

Bivugwa ko nyuma y’iseswa ry’amasezerano ye, abagize Green Ferry Music bakomeje kumuriraho atabizi ndetse bamushuka ko bamuhaye Youtube Chanel nyamara basa nk’abamuhaye ‘igiporoporo’ ariko bakomeza gusarura.

Iyo urebye ku ngengabihe y’uburyo Bushali yinjizagamo amafaranga, wabonaga ko Youtube Channel ye yinjizaga akabakaba muri miliyoni eshatu ku kwezi, nyamara ntamenye irengero ryayo.

Kuva icyo gihe akimara kubica iryera, Bushali yarwanye intambara ikomeye kugira ngo asubizwe Youtube Channel ye ariko akomeza kunanizwa ndetse akomeza gukinwa agapira.

Amakuru avuga ko indirimbo “Kurura” Ft Juno Kizigenza, yari indirimbo ya Bushali, ariko yahisemo kuyimuha akayishyira kuri shene ye ya Youtube ku mpamvu z’uko n’ubundi yabonaga nta nyungu ari gukura muri shene ye ya Youtube.

Bushali wari utangiye gusobanukirwa ibya Youtube Channel ye n’uko ikora, yaje guca iryera ko n’ubundi nubwo bayimuhaye ikiri mu biganza byabo ubwo yendaga gushyira hanze indirimbo “Kirika”.

Mbere y’uko ashyira hanze “Kirika”, yegereye Green Ferry bamubwira ko byatunganye Youtube Channel ye bayimusubije noneho iri ku murongo.

Ibi byabaye ubwo yari amaze kubabaza niba hari icyo abagomba akibaha ariko bakamusubiza ibye. Bamusubije ko ntacyo abagomba, bamumenyesha ko babitunganyije bayimuhaye.

Ntabwo yigeze abizera ahubwo yahisemo gusohora indirimbo “Badman” ibanziriza \ “Kirika” na cyane ko kuri we “Kirika” yayifataga nk’imwe mu ndirimbo ze z’amateka. Ni indirimbo yakoreye i Dubai.

Green Ferry yakoze ibishoboka byose kugira ngo ikine agapira Bushali. Ubwo “Badman” yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 80, Bushali yarebyeho, abona amafaranga yamwinjirizaga bitandukanye na mbere ubwo atayabonaga, ni bwo yahise yigira inama yo gusohora “Kirika”.

Isohoka rya “Kirika”, ryabaye nk’iritangaje kuko yakiriwe mu buryo budasanzwe ndetse benshi batangira kuyikunda cyane no kuyisangiza abantu ari ko banayikoramo amashusho mato bari kuyiririmba.

Uko “Kirika” yagendaga ikundwa, ni na ko yinjizaga amafaranga birumvikana. Ni nako Bushali yayabonaga ariko akayabona nk’uko wayabona ku rupapuro udashobora kuyabikuza.

Mu gushaka kugerageza kuyabikuza, ni bwo yaje kumenya ko bamuhaye Youtube Channel y’igiporoporo ahubwo abo muri Green Ferry basigaranye ‘Adsense’ yayo n’ubundi amafaranga ari bo bakomeza kuyarya, nyamara baratandukanye.

Bivugwa ko Bushali yiyambaje abantu batandukanye bazi ibya Youtube abifashijwemo n’umunyamakuru Yago.

Umuhanga mu bya Youtube tutari bukoreshe amazina ye ku bw’umutekano we wahise atangira kubikoraho, yabonye ibibazo byose biri kuri iyi Youtube.

Mu gihe yari atangiye kubikemura, yagize ibyo asaba Bushali gusaba Green Ferry ngo abimuhe ni bwo ibibazo byabaye ibibazo.

Bushali wakomezaga gusaba Green Ferry kumuha ‘Google Adsense’ ya Youtube ye, yahise atungurwa no gusanga itakiri ku rubuga rwa Youtube yayishakiraga, bamubwira ko ntayiriho ndetse ko itigeze ibaho.

Green Ferry bakomezaga kumubwira ko nabo bari kubikoraho ndetse ko ari bo bamureze, bityo ko batamukorera ibintu bibi ndetse ko ari kubashinja ibinyoma.

Bivugwa ko Bushali yakomeje gusiragizwa abeshwa ko umunya-Kenyakazi ari we uri inyuma y’isibwa rya Youtube Channel ye. Babwiraga Bushali ko babazaga uwo mugore, nawe akababwira ko ari kubikoraho.

Bushali yahise yigira inama yo kwaka nimero z’uwo mugore ngo amubaze aho ikibazo kiri, azatse uwitwa Zima Black ubarizwa muri Green Ferry, amubwira ko amasezerano bafitanye atamwemerera gutanga numero ze.

Bushali utaracitse intege zo gukomeza gushaka ukuri, yandikiye uwo mugore kuri Email agira amahirwe yo kubona na numero ze aramuvugisha.

Mu kumuvugisha we ubwe yibwiraga ko ari uwo mugore wamutwariye Youtube chanel, ariko yatunguwe no gusanga ahubwo uwo mugore ari we ukuriye ikigo Green Ferry icuruzamo umuziki wa Bushali atabizi.

InyaRwanda dukesha iyi nkuru yaganiye n ‘uwo mugore wo muri MCM aganira, ya yibwiye ko Bushali akimara kumwandikira iyo Email, yashatse Youtube Channel ye ngo akuremo iyi sisiteme arayibura. Avuga ko nabo ubushobozi baba bafite ari ubw’inyuma ya Youtube batinjira mu bindi.

Yakomeje avuga ko yakoranaga n’uwitwa Eric wo muri Green Ferry ndetse ko ubu nawe yamubuze, yanzura ko Youtube ya Bushali iri mu maboko ya Green Ferry n’ubwo ngo bari barabeshye Bushali.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, Bushali aganira na inyaRwanda.com yavuze ko yahise yigira inama yo gufungura Youtube channel nshya na cyane ko yari amaze kubona iziri kumwiyitirira ari nyinshi.

Abantu benshi bababajwe n’isibwa ry’iyi Youtube ya Bushali barimo Kasuku Media wagize ati: ’’Kuba @bushali yasibirwa youtube si byo byarangiza career ye niba n’uwabikoze yabikoranye uwo mutima, ndakeka ko azicuza nyuma umusore akiri ibicu… Niba nawe wanga umuntu wese ugira umutima wo guhemuka bigeze aha, jya kuri youtube ya kasuku media urebe ikiganiro cyose…’’

Mu butumwa burenga ijana na mirongo ine bwagiye ku byo Bushali yari amaze gusangiza abantu ababwira ko shene ye yasibwe, abantu benshi bamugarukiye bamubwira ko ari amashyari.

Semuhungu Eric yagize ati: ’’Ariko se baba bazi imvune umuntu aba yarakoresheje sorry bambi! That’s annoying, gusa I encourage all artists & Musicians to pay attention Kuri contracts usinya na za management’s don’t just sign without reading an agreements!.

Kugeza ubu Bushali yamaze gufungura indi Youtube Channel aho ubu ifite abarenga 460 bamaze kureba indirimbo ‘Kirika’, n’abarenga 139 bamaze kumukurikirana bihoraho, gusa yavuze ko kuri iki cyumweru azabisobanura bihagije aho yararikiye abantu ikiganiro azatangira kuri konti ye ya Instagram.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *