Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi; Batumiwe i Luanda muri Angola mu nama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC.
Ni ubutumire aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu bahawe na João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.
Inama batumiwemo biteganyijwe ko igomba kubera i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, ku wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022. Ni inama amakuru avuga ko igomba kwemerezwamo gahunda y’ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri Congo Kinshasa ndetse no kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe muri iyi nama nk’abarebwa n’amakimbirane ari hagati y’ibihugu bayoboye; mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye yayitumiwemo nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda na Congo Kinshasa biherereyemo.
João Lourenço wabatumiye ku wa 11 Ugushyingo yari hano i Kigali aho yabonaniye na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro; mbere yo kwerekeza i Kinshasa bukeye bwaho aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi na we bakaza kugirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byose byibanze ‘ku bibazo by’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari’, by’umwihariko umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingendo za Lourenço usanzwe ayoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) i Kigali n’i Kinshasa zari mu rwego rwa gahunda yo gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa irushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni umwuka mubi watumye Congo Kinshasa mu minsi ishize inirukana ku butaka bwayo Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.
M23 kuri ubu iracyagenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo Ingabo za Congo Kinshasa ziheruka kwifashisha indege z’intambara mu kugaba ibitero mu bice imaze igihe igenzura.
Mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bumaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uheruka gusaba Perezida Lourenço ‘gukomeza ubutumwa bwe nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda.’
Ni ubutumwa Perezida Lourenço yahawe na Perezida Macky Sall wa Sénégal kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyo kimwe na Moussa Faki Mahamat; umunya-Tchad usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’uriya muryango.
Byari nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biyobowe na Lourenço, bikaba bigamije kugarura amahoro no kuzahura umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.
Mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kandi, ibihugu bigize EAC bikomeje kohereza muri iki gihugu Ingabo zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihafite ibirindiro.
Ingabo z’u Burundi ni zo zabimburiye abandi ubwo zinjiraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo; hakurikiraho iza Kenya kuri ubu zirinze umujyi wa Goma ndetse Uganda na yo iheruka gutangaza ko yitegura kohereza izindi ngabo muri Congo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.