Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde, yanze kugaragara mu ifoto y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 18 y’Umuryango wa OIF, nk’uburyo bwo kwigaragambya yerekana ko igihugu cye kitabanye neza n’u Rwanda.
Lukonde ni we wagiye i Djerba muri Tunisia ahagarariye Perezida Félix Tshisekedi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abitabiriye iyi nama barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bageze mu cyumba yabereyemo ku munsi wayo wa mbere.
Mbere y’uko ibiganiro bitangira, abakuru b’ibihugu bafashe ifoto y’urwibutso, ariko Sama Lukonde yanga kuyigaragaramo. Minisiteri y’Itangazamakuru muri RDC, yavuze ko uwo muyobozi yanze kugaragara iruhande rwa Perezida Kagame kuko ngo u Rwanda ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Usibye uwo mwanzuro, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, delegasiyo ya Lukonde yakoze iyo bwabaga kugira ngo yitambike umwanzuro wo kwemeza manda ya kabiri y’imyaka ine ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, bamuziza ko ari Umunyarwanda.
Ku Cyumweru nibwo abakuru b’ibihugu bazaha Louise Mushikiwabo inshingano zo gukomeza kuyobora OIF.
Mushikiwabo ntiyigeze arya iminwa ku bibazo by’u Rwanda na RDC cyane ko abizi kuko ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga byari bihari.
Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, yagaragaje ko intandaro y’aya makimbirane yongeye kubura umutwe ari uko amasezerano yigeze kwemeranywaho hagati y’ibihugu byo mu karere mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Congo atigeze ashyirwa mu bikorwa.
Ati “ Hari imitwe iri muri RDC hafi y’umupaka w’u Rwanda ibangamiye umutekano w’u Rwanda. Hanyuma rero, mu bihe bitandukanye u Rwanda na RDC, hamwe na Uganda n’u Burundi n’ibindi bihugu byo mu Karere, byemeranyije ko bigomba kurwanya iyo mitwe yose. Idashaka gushyira intwaro hasi ikazamburwa ikirukanwa. Hanyuma, kubera iki ibyo bitakozwe? Icyo ni cyo kibazo.”
Bibarwa ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 gusa yose ntijya ikunda kuvugwa, hashyirwa mu majwi cyane M23 ndetse inshuro zose RDC ishinja u Rwanda ko ruri inyuma yayo.
U Rwanda rugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bavuye mu gihugu bakoze Jenoside ndetse n’ubu bakigambiriye guteza umutekano muke mu gihugu.
Mushikiwabo asanga haramutse hari ubushake bwa politiki, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri RDC cyabonerwa umuti mu buryo bwa burundu.
Ati “Ese tugomba gusubira inyuma ku masezerano yemeranyijweho mu myaka irenga 10 hanyuma tukayashyira mu bikorwa? Ni ikibazo cy’ubushake bwa politiki.”
RDC ikomeje gukora ibishoboka byose mu kumvisha amahanga ko ibibazo by’umutekano muke ifite biterwa n’u Rwanda, gusa yo akumvisha leta ya Tshisekedi ko ahubwo ikwiriye kugirana ibiganiro n’imitwe yigometse ku butegetsi bwayo irimo M23.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.