Nyuma y’igihe kitari gito Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akuwe kurubuga rukunzwe nabatari bake rwa Twitter kubera ibitekerezo yashyiragaho ashyigikiye bigabije ingoro y’Inteko ishinga amategeko, muri Mutarama 2021,ubu yasubijweho n’umuherwe Elon Musk nyuma yo uguru uru rubuga.
Ibi bije nyuma yaho Trump yari yafashe umwanzuro wo gufungura urubuga nkoranyambaga rwe yise Truth Social mu rwego rwo guhangana na Twitter.
Umuherewe Elon Musk yabanje gushyira kuri Twitter uburyo bwo gutora ku bantu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, yandika abaza niba abantu bashaka ko Trump agarurwa kuri uru rubuga.
Mu bantu basaga miiyoni 15 batoye, 51.8% batoye yego, naho 48.2 aba batora oya.
Reinstate former President Trump
— Elon Musk (@elonmusk) November 19, 2022
Nyuma y’ayo majwi, Musk yanditse kuri Twitter ati “Vox Populi, Vox Dei” – amagambo yo mu kilatini ashatse kuvuga “ijwi ry’abaturage ari ryo jwi ry’Imana.”
Nyuma yo kugura Twitter, Musk akomeje gukora impiduka nyishi zirimo kwirukana abakozi umusubizo.
Konti ya Trump kuri Twitter yari ifite abamukurikira basaga miliyoni 80. Icyakora ubu hasigayeho abantu miliyoni 1.2.
Uyu mukire ari gukora impinduka zitandukanye bitandukanye nuko abayihoranye bifuzaga ko yakora,ubwe akaba yaratangaje ko buri wese afite uburenganzira bwo gucishaho ibitekerezo bye bishingiye uko buri wese yumva ibintu.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.