M23 ikomeje kwemeza ingabo za FARDC mu kwigarurira uduce twegereye Goma

Umutwe witwaje intwaro   M23 wogeye gufata utundi  duce twa Kisenguro na Katwiguru two muri Groupement ya Bweza ho muri Teritwari ya Rutshuru,uduce twari tumaze igihe dufatwa nkahamaze kwigarurirwa  n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

M23 yatwigaruriye, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije abarwanyi bayo n’abo muri uriya mutwe wundi urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni imirwano amakuru avuga ko yagejeje ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru.

FDLR hashize igihe bivugwa ko ifatanya n’Ingabo za Congo Kinshasa, mu mirwano zihanganyemo na M23 kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.

M23 yayambuye turiya duce twombi nyuma y’igihe gito nanone yirukanye abarwanyi bayo mu gace ka Tongo, nyuma y’imyaka 18 gafatwa nk’indiri y’abarwanyi ba FDLR.

Amakuru avuga ko imirwano yabaye ku Cyumwe yabereye muri Teritwari ya Nyiragongo by’umwihariko mu gace ka Kibumba, bikavugwa ko FARDC yaba yisubije ibirindiro bitatu byagenzurwaga na M23, birimo iby’ahazwi nko ku minara itatu mu bilometero 20 uvuye i Goma.

Kuri uyu wa Mbere amakuru aturuka muri RDC avuga ko imirwano ikomeye yaramukiye mu midugudu ya Busenene, Kangano, Kisangani na Kabizo,ndetse M23 bivugwa ko yamaze kwigarurira akandi gace kitwa Rusekera yo muri Teritwari ya Rutshuru.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *