Umutingito uteye ubwoba wahitanye abantu barenga 50 unasenya amazu menshi. Amafoto>>

Kuri uyu wa 21/11/2022, umutingito ukaze uri ku gipimo cya mgnitude ya 5.6 wahitanye abantu barenga 50 ukomeretsa amagana mu ntara ya Java yo mu burengerazuba bwa Indonesia, abatabazi bakaba bakomeje kugerageza kugera ku barokotse baheze munsi y’ibikuta

Guverineri wa Java y’Iburengerazuba, Ridwan Kamil, yemeje ko abantu 56 bapfuye bazize umutingito wibasiye cyane umujyi wa Cianjur, nko mu birometero 75 mu majyepfo y’umurwa mukuru, Jakarta, aho inyubako zimwe na zimwe zanyeganyegaga ndetse n’ibiro bimwe na bimwe abari barimo barahunga.

Ridwan yagize ati ‘Hariho abaturage bafatiwe ahantu hitaruye  ku buryo dukeka ko umubare w’abakomeretse n’impfu uziyongera uko ibihe bigenda bisimburana.’

Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ivuga ko Indonesia iherereye mu cyiswe ‘Pacific Rig Fire,’ ahantu hakunze kurangwa imitingito ya hato na hato, aho plates zitandukanye ku butaka bw’isi zihurira kandi bigatuma habaho imitingito n’ibirunga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza (BNPB) byo muri icyogihugu cyatangaje ko abantu 23 bashobora kuba bakiri munsi y’amatongo y’inyubako zasenyutse. Umuvugizi Abdul Muhari yavuze ko amazu arenga 1.770 yangiritse kandi abantu bagera ku 3.900 bakuwe mu byabo i Cianjur.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *