Ingabo za Uganda (UPDF) zikomeje gutugwa urutoki mu gutera inkunga M23 mu butasi no mu bikoresho mu ibanga rikomeye.

Abanye Congo bakomeje gushyira mu majwi igihugu cya Uganda, bashinja Ingabo zacyo gufasha rwihishwa inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze hafi umwaka zongeye kubura imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo.

Ni ibirego bamaze igihe bashinja u Rwanda mu buryo bweruye.

Ibirego by’uko Ingabo za Uganda zaba zifasha M23 abanye-Congo batangiye kubivugira mu matamatama muri Kamena uyu mwaka, ubwo inyeshyamba zo muri uriya mutwe zigaruriraga Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Icyo gihe abanye-Congo bavuze ko Uganda bari basanzwe bafitanye umubano mwiza “yabateye inkota mu mugongo”, gusa birinda kubivugaho cyane ngo kuko batashoboraga guhangana n’u Rwanda ngo banahangane na Uganda icyarimwe.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo cyakora cyo batangiye gusaba Leta ya Kinshasa gusesa amasezerano y’ubufatanye ifitanye na Uganda; ibyo bari banamaze igihe banasaba ku bijyanye n’amasezerano ifitanye n’u Rwanda.

Ibirego kuri Uganda byarushijeho gufata indi ntera mu mezi make ashize, ubwo Ingabo za Congo zasubukuraga ibitero byari bigamije kwisubiza Bunagana gusa zigakubitwa inshuro na M23.

Icyo gihe Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuze Uganda yohereje muri Bunagana Ingabo zo guha M23 umusada, ibyanatumye ziriya nyeshyamba zinigarurira ibindi bice byiganjemo ibyo muri Teritwari ya Rutshuru.

Uko imirwano yafataga indi ntera ni na ko ibihumbi by’abanye-Congo bigabizaga imihanda n’ibyapa biriho amagambo yuzuye ibitutsi, ahanini batuka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Leta ya Congo Kinshasa cyakora cyo isa n’iyirinze kubijyamo cyane, ndetse Patrick Muyaya uyivugira mu minsi ishize yatangaje ko bagomba kubanza gukora iperereza neza kugira ngo bamenye koko niba Uganda yaba iri mu gatebo kamwe n’u Rwanda.

Ibirego kuri Uganda biracyakomeje

Kuri ubu Uganda ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa East African Community cyemerewe kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo kuhagarura amahoro, ndetse iki gihugu kiri mu myiteguro ya nyuma yo koherezayo ingabo zibarirwa mu 1,000.

Hagati aho umuryango witwa ACAJ (Association congolaise pour l’accès à la justice), watangaje ko utifuza ko hagira izindi ngabo Uganda yohereza muri Congo (nyuma y’iziri guhiga ADF), ngo kuko iri kugira uruhare mu ntambara ya FARDC na M23 iri guha ubufasha.

Georges Kapiamba uyobora uriya muryango yatangaje ko bafite ibimenyetso simusiga byerekana ko Uganda iha M23 ubufasha bw’ibikoresho ndetse n’ubwerekeye ubutasi.

Avuga ati “Dufite ubuhamya bwinshi bwizewe bwerekana ko Igisirikare cya Uganda kigira uruhare mu ntambara, ndetse kikaba gitanga ubufasha bukomeye mu bijyanye n’amasasu, ubutasi ndetse n’ibikoresho ku mutwe witwa M23.”

Yogeyeho  agira ati “Ibi bivuze ko ari ubufasha M23 ihabwa kugira ngo ishobore kwigarurira uduce kuri ubu igenzura, no gukora ibyaha bitandukanye bitabarika.”

Uganda ntikozwa ibyo kuba ishinjwa gufasha M23

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu cyumweru gishize ubwo yakiraga itsinda ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano, yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye kugirira icyizere Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kugira ngo ibufashe gukemura ibibazo bihari by’umutekano muke; birimo n’icya M23.

Museveni yavuze ibi, mu gihe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yaherukaga guhakana ko nta bufasha UPDF iha M23.

Gen. Elwelu mu minsi ishize ubwo yahuriraga n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Uganda i Mbuya, hakanye ko Uganda nta bufasha na buke iha M23.

Agira ati “Uganda nta bufasha iha M23 kuko ibyo byaba ari ubwiyahuzi, kubera ko bishobora kudobya umubano mwiza usanzwe hagati ya RDC na Uganda watumye hatangizwa ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ADF. Uganda ishyize imbere ibiganiro ndetse irifuza ko muri RDC habayo amahoro.”

Elwelu icyo gihe kandi yavuze ko nta kuntu Uganda yaha ubufasha uriya mutwe, kandi warigeze kugerageza gufatira ibikoresho byo kubaka umuhanda yari yohereje muri Congo ikanashaka kubitwika.

Icyo gihe kandi yanaburiye M23 ku bitero bikomeye ishobora kugabwaho mu gihe yaba yanze kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yamaze kwigarurira, ashimangira ko Ingabo za EAC bitazisaba igihe kirenze umunsi umwe ngo zibe zatsinze uriya mutwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *