RDC: Ubuyobozi bwategetse utubari twose gucuranga indirimbo yubahiriza Igihugu ngo barebe ko batsinda M23

Ubuyobozi bwa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwatangaje ko igiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimo yubahiriza Igihugu n’izindi ndirimbo zirata Igihugu mu rwego rwo gutera akanyabugabo FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

Ingabo za  Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimaze iminsi  mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ni imirwano imaze ibyumweru birega bibiri bogeye kwambikana, aho umutwe wa M23 wongeye gukubita incuro FARDC nubwo yifatanyije n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR.

Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abanyekongo bakoresha ikinyarwanda, wanafashe igice cya Kibumba ndetse n’utundi duce dutandukanye.

Ibi byongeye kugaragaza imbaraga nke z’igisirikare cya Congo Kinshasa, none ubutegetsi bw’iki Gihugu buri gushaka uburyo iki gisirikare gishyigikirwa.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yavuze ko hari icyo Guverinoma igiye gusaba utubari mu rwego rwo gutera imbaraga FARDC.

Mu magambo ye Yagize ati: “Mu gihe cya vuba tugiye gusaba abayobora utubari gucuranga indirimbo yubahiriza Igihugu ndetse n’izindi ndirimbo zo gukunda Igiguhu. Ni ubukangurambaga bugamije gukomeza kurinda uburyo bwo gukunda Igihugu kubera ibibazo by’umutekano byabaye akarande mu Burasirazuba bw’Igihugu.”

Congo Kinshasa ndetse n’umukuru w’Igihugu, baherutse gusaba urubyiruko kwinjira mu gisirikare kugira ngo bajye kurwanya uyu mutwe wa M23 ndetse ngo n’u Rwanda bashinja gufasha uyu mutwe, ndetse abasore n’inkumi bakaba baritabiriye ku bwinshi ibi basabwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *