Amafoto ya Theo Boseebabireba yavuzweho na benshi ameze nk’uwasinze ya bihakanye yivuye inyuma.

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Theo Bosebabireba, yemeje ko amafoto yafashwe agaragaza ameze nk’uwasinze ari we ariko na none atigeze akoresha ibisindisha.

Mu mugihe gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto y’uyu muhanzi , yicaye ahantu hameze nko mu iduka arimo ahondobera iruhande rwe hateretse icupa ry’inzoga yo mu bwoko benshi bakunda kwita ‘Ibyuma’.

Uyu muhanzi wagiye wibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta muhanzi w’indirimbo z’Imana ukwiye gusinda, Mukiganiro na ISIMBI TV, yivugiye ko atazi uku ariya mafoto yafashwe .

Agira ati: “ Icyo gihe Imvura yaririmo kugwa, hari aho narimo njya ariko nasaga n’ugezeyo, umumotari arambwira ngo ntiyabivamo mwishyure, mpamagara aho nari ngiye barambwira ngo nahageze aho moto yarinsize ngo  imvura nihita baraza kundeba, mugihe nugamye agatotsi karantwara. Rero uwamfotoye simuzi, n’uwansubizayo sinamenya n’iryo duka twari turimo.”

Theo Bosebabireba yavuze ko kandi uwabikoze ari umuntu mubi kuko atumva n’icyo byamumariye, gusa ngo arimo gukora ibishoboka byose ngo amenye uwabikoze.

Mu gahinda kenshi uyu muhanzi  yagize ati: “umuntu wamfotoye yaguca n’umutwe , uriya muntu wamfotoye yanagusiga n’uburuzoi kumunwa usinziriye uri ri wenyine “

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *