Sénégal yakubitiwe ahereba inzega n’U Bwongereza isezerwa ityo muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi.

Ikizere cy’amakipe yo ku mugabane w’Afurika cyo gukomeza muri kimwe 1/4 cy’igikombe cy’Isi kiri kugenda kirangira kuko na Sénégal benshi twari twitezeho gukomeza nayo yanyagiwe n’Ubwongereza ibitego 3-0.

The Three Lions ikipe y’igihugu y’abongereza, yatsinze bidasubirwaho ikipe ya Sénégal ,gusa nayo muri kimwe cya 1/4 ntiyorohewe kuko izahura n’igihugu cy’U Bufaransa cyagaragaje ko gikomeye muri iki gikombe, kuko ku mukino wari wabanje u Bufaransa bwari bwasezereye ikipe y’igihugu ya Pologne ku bitego 3-1.

Al Bayt Stadium ni sitade yabereyeho uyu mukino aho Sénégal bwari ubwa kabiri iyo iza gutsinda yari kuba igeze muri 1/4 cy’igikombe cy’Isi mu gihe Ubwongereza bumaze kukigeramo inshuro eshatu ikaba bukaba buri mu makipe ahabwa amhirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe aho iheruka kugitwara mu mwaka wa 1966.

Uyu mukino warebwe n’ibihumbi 65.985,aho watangiye Senegal ishaka kunyeganyeza inshundura ku mupira wazamukanywe na Boulaye Dia ariko Harry Maguire atabara atarawutera mu izamu.

Izi kipe zombi ntakidasanzwe zakoze mu minota 15 ya mbere, kuko u Bwongereza bwahanahanaga imipira Sénégal yo ikageregeza gusa naho yica umukino wabo cyane ko wabonaga ko Ubwongereza abakinnyi babwo baziranye cyane.

Gusa ibintu byaje guhindura isura ubwo ku munota 38 w’umukino Jude Bellingham yaturutse inyuma yiruka cyane, aherezwa umupira na Harry Kane na we awuhereza Jordan Henderson atsinda igitego cya mbere cy’u Bwongereza biba 1-0.

Nubundi ku munota wa 3 w’inyongera hongeye kunyeganyezwa inshundura za Senegal aho Jude Bellingham yagumye kwigaragaza ,yongeye gucenga abakinnyi ba Sénégal, azamuka yiruka cyane agana mu kibuga cyayo ahereza umupira Phil Foden, na we awuha Harry Kane wateye ishoti rinini maze Édouard Mendy ayoberwa aho unyuze , inshundura zinyeganyega ubugira kabiri biba ibitego 2-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Aliou Cissé yakoze impinduka akura mu kibuga Krepin Diatta, Iliman Ndiaye na Pathé Ciss, basimburwa na Pape Alassane Gueye, Bamba Dieng na Pape Matar Sarr.

Igice cya kabiri cyatangiye nubundi ubona ko Senegal idafite imbaraga aho ku munota wa 57 Luke Shaw yazamukanye umupira, awuhereza Harry Kane yigira imbere gato awuhereza, Phil Foden na we yubura amaso awusunikira Bukayo Saka watsinze igitego bitamugoye ku munota wa 57 w’umukino.

Umutoza w’u Bwongereza nawe yagezaho ku munota wa 70 akora impinduka aho yakuye mu kibuga John Stones, Phil Foden, Bukayo Saka na Jude Bellingham ashyiramo Marcus Rashford, Eric Dier, Jack Grealish na Mason Mount.

Nta mpinduka zindi zabayeho kubijyanye n’ibitego kuko umupira warangiye Senegal inyagiwe ku bitego 3-0 bituma u Bwingereza buzahura n’u Bufaransa muri 1/4 kuko nayo yatsinze Pologne ibitego 3-1mu mukino wabanje.

Uyu munsi ikipe y’igihugu y’u Buyapani iracakirana na Croatia naho Brazil ihure na South Korea.

Ikipe y’u Bwongereza yabanje mu kibuga.

Abakinnyi 11 ba Sénégal babanje mu kibuga

Kapiten Harry Kane wabonye itsinze ye yambere mu ikipe y’igihugu.

Bukayo Saka uhagaze neza muri iyi minsi yatsinze igitego cya gatatu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *