Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal yumvikanye na Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite ndetse ashobora kuyisinyira amasezerano afite agaciro ka miliyoni £173.
Nyuma y’iminsi 12, Ikipe ya Manchester United yemeje ko yatandukanye ku bwumvikane na Cristiano Ronaldo, amakuru agezweho avuga ko uyu rutahizamu yemeye kwerekeza muri Al Nassr yo muri Arabie Saoudite muri Mutarama 2023 kuri miliyoni £173 ku mwaka umwe w’amasezerano.
Marca ivuga ko aya masezerano azaba afite agaciro ka miliyoni £86 ariko ashobora kuziyongera kubera kwamamaza ndetse n’azava mu baterankunga.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Piers Morgan uyu rutahizamu w’imyaka 37 yemeye ko mu mpeshyi ishize yanze ubusabe bw’ikipe yo muri Arabie Saoudite yamuhaga miliyoni €350 mu gihe cy’imyaka ibiri.
Minisitiri wa Siporo muri Arabie Saoudite, Abdulaziz bin Turki Al Saud, aherutse gutangaza ko yakwishimira kubona Ronaldo muri shampiyona y’iwabo.
Yagize ati “Byaba ari inyungu kuri shampiyona yacu ndetse byatera akanyabugabo urubyiruko rwacu. Ni icyitegererezo [Cristiano] ku bana.”
Al Nassr ni imwe mu makipe akomeye muri Arabie Saoudite kuko imaze gutwara ibikombe icyenda bya shampiyona iheruka mu 2019. Iyi kipe kandi izwiho guha amasaziro meza abakinnyi bakomeye nk’umuzamu David Ospina, Louis Gustavo na Vincent Aboubakar.
Iyi kipe ivuga ko kugira Abanya-Portugal barindwi mu batoza n’abayobozi bayo muri 12 ifite ari intwaro bazakoresha mu gukomeza kureshya uyu rutahizamu.
Ronaldo ni we mukinnyi rukumbi udafite ikipe mu bari gukina Igikombe cy’Isi. Uyu rutahizamu ategereje gukina umukino wa ⅛ uzahuza Portugal ye n’u Busuwisi saa Tatu z’ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 6 Ukuboza 2022.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.