Benshi batunguwe no kubona Samuel Eto’o akubita umuntu(Video)

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amshusho rurangiranwa Samuel Eto’o akubita umuntu umugeri akabarara  hasi aho abashinzwe umutekano bahise bahagoboka bakabuza Eto’o kugumya gukora aya mabara.

Aya mahano yaaye ubwo harangiraga umukino w’igikombe cy’Isi wahuzaga ikipe y’igihugu ya Brésil na Koreya y’Epfo aho uyu mukino wabonetsemo ibitego 4-1 bya Brésil.

Bijya gutangira abantu benshi basatiriye Eto’o ubwo yasohokaga batangira kwifata amafoto ya selfie kuri iki cyamamare kuruhande haturuka umugabo wafataga mashusho ariko ukabona ko Eto’o atabyishimiye.

Uko Eto’o yakomezaga kugenda, ni uko n’uwo mugabo yamukurikiraga amufata amashusho, bageze imbere, undi aramuhindukirana asubira inyuma yiruka ariko Eto’o aramukurikira.

Bitewe n’uburakari Eto’o yarafite abari kumwe nawe bagererageje kumukumira ariko biba ibyubusa biragira ateye umugeri uyu mugabo nuko abarara hasi ashaka kugumya kumukubita abandi baramufata.

Gusa ntakigezwe gitangazwa yamuhoye kuko babanje gusa nabavugana nyuma birangira bivuyemo amahane.

Uyu mugabo wakubiswe na Eto’o bivugwa ko ari umunyamakuru wo muri Algerie.

Samuel Eto’o ubu ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cye cya Cameroun,yabaye umukinnyi ukomeye aho yaciye mu makipe atandukanye arimo Barcelone, Chelsea, Everton, Sampdoria, Anzhi Makhachkala na Qatar SC yasorejemo umupira.

Ikipe ya Cameroun yitabiriye iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi gusa yaje kuviramo mu matsinda ariko itahana ishema ryo gutsinda igihugu cya  Brésil.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *