Ntibisanzwe:Jaylen Smith w’imyaka 18 yatorewe kuba Mayor muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

Mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika hatowe Mayor muto cyane kurusha abandi w’imyaka 18 watorewe kuyobora umujyi wa Earle, Arkansas.

Jaylen Smith wesheje uyu muhigo , yarangije amashuri yisumbuye muri Gicurasi,ubu kaba yagiriwe icyizere cyo kuba Mayor wa Earle, Arkansas ku myaka ye 18.

Uyu musore asanzwe abarizwa mu ishyaka ry’aba Democrat akaba yatowe ahigitse uwo bari bahanganye Nemi Matthews usanzwe ari umuyobozi w’umuhanda n’isuku mu mujyi wa Earle akaba yamutsinze ku majwi 235 kuri 185 nk’uko bigaragara mu bisubizo byemejwe n’ibiro by’umwanditsi w’intara ya Crittenden, maze abigeza kuri
CNN na Patrick Robinson, umwanditsi w’agateganyo.

Aganira na CNN yagize  ati: “Ntabwo nigeze niruka ngo nihe izina.” Ati: “Narirutse kubera ko nashakaga gufasha umuryango wanjye, no kwimurira umuryango wanjye mu cyerekezo gikeneye kwimurwamo.”

Frank Scott Jr,umuyobozi wa Little Rock yavuze ko Smith abaye umuyobozi muto w’umwirabura watowe muri Amerika.

Yagize ati: “Nishimiye Jaylen n’umuryango wose muri Earle kuko abaye umuyobozi muto watowe muri iki gihugu. Nishimiye ko afite ubushake bwo kwinjira mu mirimo ya Leta akiri muto ndetse n’intego yifuza ku Mujyi” .

Smith yavuze ko binyuze mu mirimo ye mu ishyirahamwe rya leta ry’abanyeshuri mu ishuri ari byo byatumye agira “ishyaka kandi yiyemeza” gukorera umuryango we mu rwego rwo hejuru.

Meet the 18-year-old who just became the youngest Black mayor in the countryJaylen Smith w’imyaka 18 watorewe kuyobora umujyi wa Earle, Arkansas.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *