Umunani ba M23 harimo n’Umuyobozi bafatiwe ibihano na EU

Ibi bihano kuri aba bantu umunani, birimo nko kubuzwa gukorera ingendo no gufatirirwa imitungo, bizatangira gukurikizwa ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na Ruvugayimikore Protogène, uzwi cyane ku mazina nka Ruhinda, Gaby Ruhinda, Zorro Midende, EU ivuga ko akuriye umutwe wa FDLR-FOCA, urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Itangazo ry’akanama ka EU rivuga ko ku buyobozi bwe, kompanyi ’African Gold Refinery’ yaguze, itunganya, inagurisha zahabu ivuye mu birombe byo muri DR Congo bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Koloneli Olikwa, Nkalubo na Goetz nta cyo baratangaza ku mugaragaro kuri ibi bihano bafatiwe na EU.

Kuri uru rutonde rw’abafatiwe ibihano, hariho n’abandi bantu bo ku rwego rwo hejuru bivugwa bafite aho bahuriye n’imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kugeza ubu abantu 17 bose hamwe ni bo bamaze gufatirwa ibihano na EU kubera umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *