Kuri uyu mugoraba saa tatu zi joro tariki 09 Ukuboza 2022 kuri sitade ya Lusail Stadium habaye umukino wishiraniro wa 1/4 cy’igikombe cy’isi wahuzaga ikipe y’igihugu ya Argentine n’ikipe y’igihugu y’Ubuhorandi gusa biza kurangira Argentine ibonye itsinzi.
Kuruhande rwa Argentine abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Martínez; Molina, Romero, Otamendi, Lisandro Martínez, Acuña; Mac Allister, Enzo Fernández, De Paul; Messi na Julián Álvarez.
naho ku ruhande rw’Ubuhorandi Abakinnyi 11 babanje mu kibuga: Noppert; Dumfries, Timber, Van Dijk, Aké, Blind; De Roon, De Jong; Gakpo, Bergwijn na Memphis Depay.
Ikipe y’igihugu ya Argentine yatangiye yataka cyane ariko kubera Ubuhorandi bwari bufite bamyugariro bakomeye barimo Virgir byabanje kugorana kugirango banyeganyeze inshundura.
Ku muno wa 10 Argentine yabonye amahirwe yashoboraga gutanga igitego ariko habura ushyira mu izamu umupira mwiza wari uhinduwe imbere y’izamu na Acuna.
Umupira wakomje aho Ubuhorandi nabwo bwatangiye kwibona mu mukino ariko bigera mu mino 30 y’umukino nta gitego kiraboneka.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo ku munota wa 35 Nahuel Molina wa Argentine yanyeganyezaga inshundura z’Ubuharandi ku mupira yari ahawe na rurangiranwa Lionel Messi. Igice cya mbere cyarangiye Argentine ariyo iyoboye n’igitego 1.
Ubwo igice cya kabiri cyatagiraga hajemo impinduka ku ruhande rw’Ubuhorandi basimbuza Marten De Room na Steven Bergwijn hinjiramo Teum Koopmeiners ndetse na Steven Berghuis.
Wabonaga ko Ubuhorandi bufite gahunda yo kwishyura igitego bwari bwatsinzwe ariko birinda bigera mu minota 70 ntagitego kindi kirajyamo ku mpande zombi nubwo amakipe yose yatakanaga ku rwego ruri hejuru.
Ku muno 73 haje kuba impinduka haboneka ikindi gitego cya 2 cy’Argentine gitsinzwe na Messi kuri Penaliti yari iturutse ku ikosa ryakozwe na Dumfries ategera Acuna mu rubuga rwamahina.
Ku munota wa 83 Ubuhorandi bwabonye igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Weghorst winjiye mu kibuga asimbuye.
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera aho nubundi ku munota wa10 w’inyongera u Buhorandi bwabonye kufura ndetse inavamo igitego cya 2 gitsinzwe na Weghorst ku mupira yari ahawe na Teum Koopmeiners bose binjiye mu kibuga basimbuye.
Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku bitego 2-2 hahita hitabazwa iminota 30 y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe ikomeza muri 1/2 cy’ikombe cy’isi.
Mu minota 30 y’inyongera nta mpinduka zagaragaye kuko nubundi yarangiye ibitego bikiri 2-2 hitabazwa penaliti.
Ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze penariti 4 kuri 3 z’u Buhorandi ihita ikomeza muri 1/2 aho izahura na Croatia yasezereye Brazil iyirijije ku buryo bukomeye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.