Rubavu: Imodoka yagonze ibitaro batatu bahasiga ubuzima

Imodoka yari ivuye i Rusizi yabuze feri igonga ibitaro bya Gisenyi, abantu batatu bahita bitaba Imana.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yari itwawe na Hakorimana Albert, yabanje kugonga ipoto y’amashanyarazi n’igikuta cy’ibitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye IGIHE ko byabaye saa kumi za mu gitondo.

Ati” Impanuka yabaye saa kumi za mugitondo, yahitanye abantu batatu, barimo umushoferi wari uyitwaye, nyir’umuzigo, n’undi muntu umwe.”

Impanuka ikimara kuba Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yahise itabara, abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi aho impanuka yabereye.

Abakomeretse byoroheje ni Nsabimana Jean Pierre (umukanishi) na Niyonzima Irene wari umutandiboyi w’iyi Fuso, mu gihe abitabye Imana ari; Hakorimana Albert, umushoferi, Habarugira Rajabu, umugenzi wari mu modoka na Mujawamariya Clementine.

Uyu muzigo wari ujyanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko iyi modoka yari yabanje gupfira Nyamasheke ari yo mpamvu bari bahamagaye umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.

Kugeza ubu imodoka iracyari ahabereye impanuka hari gushakwa uburyo yahava.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *