Perezida Kagame yavuze ikizamushimisha nava ku butegetsi

Perezida Paul Kagame yavuze ko azajya yishimira gusubiza amaso inyuma akibuka umusanzu yatanze mu guteza imbere u Rwanda igihe azaba atakiri Perezida warwo.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatatu, ubwo yitabiraga ikiganiro cyiswe “Semafor Africa Summit Excange” cyabereye i Washington DC ahabereye ibiganiro bitandukanye mu Nama ihuza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika (USA-Africa Summit).

Perezida Kagame yagize ati: “Kuri njye si ikintu gikaze, ntekereza ko nakoze ibyo nagombaga gukora ubwanjye nk’umuntu. Nzishimira kuva ku buyobozi nkajya aho nshatse, maze igihe cyose nsubije amaso inyuma nkavuga nti natanze umusanzu wanjye.”

 

 

Yakomeje agira ati: “Ibyo ntibinampangayikisha na mba. Igihe nkiri muzima, hari ibindi bintu byinshi nshobora gukora birenze kuba Perezida.”

Perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,yatangiye inshingano mu Rwanda nka Visi Perezida nyuma ya Jenoside kugeza mu 2003 ubwo yatorwaga n’abaturage bwa mbere.

Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afite cyo kuba yakwibera umuturage usanzwe.

Ati: “Na nyuma yaho, kwibera umuturage mukuru usanzwe nta kibazo mbifiteho. Urabizi, kuba Perezida byangwiririye nk’impanuka. Mu by’ukuri ubwo byazaga narabyakiriye, nagerageje gukora ibyo nagombaga kubikoresha. Hanyuma ahubwo birashoboka ko nabaye igitambo cy’ibyo nabashije gukora…”

Perezia Kagame yasobanuye uburyo yabaye Perezida, mu gihe hari undi wagombaga kuba Perezida, ati: “[Pasteur Bizimungu] yabanje kuba we igihe gito. Hanyuma abantu baransanze barambwira bati twarakubwiye… Kubera ko nari nanze kuba Perezida.”

 

 

Chimp Reports yatangaje ko mu bisobanuro bye, Perezida Kagame wari ugihanganye n’ibibazo byinshi by’umutekano yumvaga atiteguye gukora uwo murimo ukomeye.

Ati: “Nabanje kwiyumvamo ko ntiteguye. Mu 1994, ni bwo nari nkiva mu ntambara, hakiyongeraho n’ibyo bibazo byose. Ndetse natekereje ko nari nkwiriye kuba nkora ibindi byiza kurushaho. Abo natekerezaga ko babishoboye kundusha baraje baragerageza, mu gihe cy’imyaka 6 barongera basubira mu bibazo.”

Jenoside igihagarikwa n’Ingabo za RPF, Pasteur Bizimungu ni we wabaye Perezida wa Repubulika n’Umugaba w’Ingabo, mu gihe Gen Paul Kagame yari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo.Bizimungu yeguye mu mwaka wa 2000.

Src: Umuryango.rw

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.9

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *