Imfungwa 16 zari zifungiye muri gereza iri mu mujyi wa Kikwit mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zatorotse.
Izi mfungwa zatorotse ku wa Gatanu mu gihe zari zajyanywe gucumbikirwa hafi ya gereza kuko gereza zisanzwe zifungiwemo yari iri gusanwa.
Hashize iminsi imfungwa 237 zimuwe muri iyo gereza kugira ngo ibashe gusanwa nkuko ikinyamakuru Actualité cyabitangaje.
Umuyobozi wungirije wa gereza, Gabriel Mputu yavuze ko kugira ngo izo mfungwa zitoroke byagizwemo uruhare n’abacungagereza.
Hari n’abasirikare batatu bamaze gutabwa muri yombi ngo babazwe kuri iryo toroka.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.
Muri iyo gereza yubatswe mu 1930 kandi hari hashize iminsi harimo umwuka mubi waturutse ku rupfu rudasobanutse rw’umwe mu mfungwa.