Byari ibirori by’agatangaza ubwo ikipe ya Argentine na Messi bageraga mu gihugu cyabo batashye bava muri Qatar bakakirwa nabantu uruvunganzoka babashimira ibyo bakoze ndetse bafashwe nk’Intwari.
Ubwo bageraga mu mujyi wa Buenos Aires bafite Igikombe cy’Isi begukanye ku Cyumweru ubwo basezeraga igihugu cy’Ubufaransa kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120 yakinywe.
Umunyezamu Emiliano Martínez yitwaye neza muri za penaliti akuramo 2 zose,Messi nawe muri uyu mukino yarigaragaje atsinda ibitego 2 ikindi kimwe gitsindwa na Ángel Di Maria.
Argentine yakoze urugendo rw’amasaha 21 mu ndege, yageze i Buenos Aires kuri uyu wa Kabiri mu ijoro saa Munani n’iminota 20 z’iwabo.
Ikipe y’Argentine yakoze urugendo rw’amasaha 21 mu ndege, isubira mu gihugu cyabo,yageze i Buenos Aires kuri uyu wa Kabiri mu ijoro saa Munani n’iminota 20 z’iwabo.
Kuri Lionel Messi byari ibyishimo bidasanzwe kubera ko yageze kucyo yarotaga ndeste yanifuzaga amanywa na nijoro.
Messi yasohotse mu ndenge bwa mbere ateruye igikombe bose batereraimwe hejuru bati niwowe mwami wa Ruhago,nyuma umutoza Scaloni wapepeye yaje akurikiraho nuko ibintu bikomeza gufata indi sura.
Messi na bangenzi be ubwo bose bari bamaze kururuka Indege bahise bafata imodoka yabatambagije mu Mujyi aho bakiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu bari baje kwishimira intsinzi ikipe yabo yakuye muri Qatar.
Itsinda La Mosca’ ryakoze mu nganzo maze ikipe yishimana n’abafana karahava kuko ibintu nk’ibi babiherukaga mu myaka 36 kuko baherukaga igikombe cy’Isi mu 1986 bari kumwe na Diego Maradona.
Uyu munsi tari 20 Ukuboza 2022 mu gihugu hatanzwe ikiruhuko cyo kwishimira iyi tsinzi.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.