Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibinyoma bikomeje kuyikorezwa byo gutera inkunga inyeshyamba za M23 zashinzwe n’Abanyekongo barambiwe imiyoborere mibi muri Repubulika Iharanira Demokarasiya ya Congo (RDC) ibashyira mu kaga n’imiryango yabo, nyuma y’aho u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) byeruye bigasaba u Rwanda kureka gutera uwo mutwe uri mu mitwe irenga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda nanone ivuga ko ari ikosa kwitiranya no guhuza ingamba u Rwanda rwafashe mu kurinda imipaka yarwo no gutera inkunga mutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma bikomeza bigira biti: “Uyu mukino unaniwe wo kwitana bamwana utesha agaciro imbaraga abayobozi b’Akarere bakomeje gushyira mu gushakisha amahoro arambye, by’umwihariko binyuze mu biganiro by’i Nairobi n’ibya Luanda, u Rwanda rushyigikiye byimazeyo.”
U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ko rufite uburenganzira busesuye bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu n’ubwo kurinda imipaka n’abaturage barwo, ntibyangizwe n’icyago cyangwa igitero cyose gishobora guturuka hanze y’inkike z’Igihugu.
Ikibazo cyagaragaye mu bihe bitandukanye ni uko ubusugire bw’u Rwanda bwavogerewe n’ingabo za RDC (FARDC) ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda biganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibikorwa byakozwe mu bitero ndetse no kuroha ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, aho nko mu kwezi k’Ukwakira 2019 FDLR yagabye igitero mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, hakicwa abasivili 14 bari basanzwe bituriye mu mahoro muri ako gace.
Hari n’abandi baturage bakomerekejwe ndetse banangirizwa imitungo n’ibisasu byaroshywe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka. Ibyo byiyongeraho abasirikare ba FARDC bavogera ubutaka bw’u Rwanda bakinjira barasa ibyo bahuye na byo byose ndetse n’indege y’intambara iheruka kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Ibi byiyongera ku kuba FDLR yibasira uduce duhana imbibi n’u Rwanda mu bikorwa ifatanyamo na FARDC mu kurwana n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC.”
Guverinoma y’u Rwanda itewe inkeke no kuba ntawubaza Guverinoma ya RDC kunanirwa guhangana n’imitwe yitwaje intwaro igera ku 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC, ibyaha byibasiye inyoko muntu bikorerwa abasivili n’Inzego z’umutekano zifatanyije n’abambari bazo ari bo FDLR, Mai Mai, Nyaruta n’abandi.
Abayobozi bakuru ba RDC bavugwaho guha urwaho ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhembera urwango ku baturage bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, byose bikaba byaragejejwe muri icyo gihugu n’umutwe wa FDLR bivugwa ko ugambiriye kurangiza umugambi wa Jenoside abawushinze batabashije gusoreza mu Rwanda.
U Rwanda rucumbikiye Abanyekongo barenga 80, 000 baba mu nkambi zitandukanye, bakaba biganjemo ababaye mu Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga 20. Leta irasaba Umuryango Mpuzamahanga guhagurukira akarengane gakorerwa inzirakarengane z’Abanyekongo, hagashakwa n’uburyo abahunze bashobora gusubizwa mu gihugu cyabo mu mahoro n’umutekano aho guhera mu nkambi ibihe byose.
Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko kugerageza guhangana n’ikibazo cy’ingurtu binyuze mu gusubiramo no kongerera ubukana ibinyoma bidafite ishingiro, bidashobora kugeza RDC ku bisubizo by’umutekano birambye.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yanakomoje ku bwicanyi bwa Kishishe bwagizwe indirimbo umuri RDC bugasamirwa hejuru n’amahanga kandi ari ikinyoma cyateguwe na RDC mu gusiga icyasha umutwe wa M23, kikaba cyarahise gikwirakwira mu gihe nta makuru yizewe yo ku kibuga ahari yakusanyijwe n’urwego rwizewe.
Inyshyamba za M23 zagaragaje ko intambara y’i Kishishe yazihuje n’indi mitwe y’abambari ba FARDC, aho abenshi mu bapfuye ari abari ku rugamba mu gihe abaturage b’abasivili babuze ari umunani gusa, na bo bakaba barishwe n’amasasu yayoberaga mu giturage, avuye ku mpande zombi zihanganye.
U Rwanda ruvuga ko kunajirwa gukora iperereza ryimbitse ari kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza akajagari kakomeje gushyigikirwa no gusigasirwa na Guverinoma ya RDC mu myaka myinshi ishize.
Ni ingenzi nanone kwibutsa ko Ingabo zoherejwe mu Burumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zimaze imyaka irenga 22 muri icyo gihugu zikaba zikoresha akayabo ka miliyari 1 y’amasolari y’Amerika buri mwaka, bivuze ko muri iyo myaka yose zimaze gukoresha ingengo y’imari ya miliyari zisaga 20 z’amadolari ariko nta musaruro zitanga.
“Gushinja u Rwanda bigaragaza ubushake buke bw’Umuryango Mpuzamahanga bwo guhangana n’impamvu shingiro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, no kubaza inshingano zikwiye inzego za Leta n’izitari iza Leta zifite uruhare mu murage wo gutsindwa.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.