Nyuma yaho umuhanzi Diamond hemejwe ko azaza gukora igitaramo mu Rwanda, ariko bikarangira ataje Mico The Best wambuwe n’uyu muhanzi yari yahise ageza ikirego cye muri RIB ariko nyuma yaho amenye ko atakije, kuri ubu yafashe umwanzuro wo gukurikirana ikirego cye muri Tanzania.
Iki kibazo kijya gutangira hari mu mwaka 2013 Mico The Best yari yatumiye Diamond mu gitaramo yagombaga kumufasha gususurutsa abakunze be ariko birangira ataje kandi yari yamaze ku mwishyura amafaranga bari bumvikanye angana na 5000$ (arenga miliyoni 5Frw).
Kuri ubu Mico The Best ari kwishyuza Diamond amafaranga angana na miliyoni 17Frw, arimo 5000$ yari yamwishyuye nk’ikiguzi cyo kuza kuririmba mu gitaramo cye nde na na 1620$ yamwishyuriyemo amatike y’indege,ndetse hakiyongera amafaranga y’igihombo yatejwe no kuba Diamond ataritabiriye igitaramo cye.
Nyuma yaho Diamond ahemukiye Mico yafashe icyemezo cyo kugeza ikirego kuri Federasiyo ya muzika mu Rwanda ayisaba ko yakorana n’ihuriro ry’abahanzi muri Tanzania mu kumwishyuriza ariko ntibyagira icyo bitanga kuko ntagisubizo bigeze bahabwa niyi Federasiyo ya Tanzania.
Mico ubwo yamenyaga amakuru ko Diamond agiye kuza mu Rwanda abifashijwemo na KIKAC Music ireberera inyungu ze bahise batanga ikirego bundi bushya basaba ko mu gihe uyu muhanzi yaba ageze i Kigali yabanza kumwishyura.
Iki kirego cyameshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda.
Amakuru dukesha Igihe nuko iki kirego kikiara kugera muri Ambasade ya Tanzania yihutiye kubimenyesha Diamond bamusaba gukemura ikibazo gihari mu buryo bw’ubwumvikane.
Ku ruhande rw’umuhanzi Diamond bakimara kubona iki kirego bahise batangira ibiganiro hagati y’abanyamategoko bahagarariye aba bahanzi bombi gusa ntibabashije kumvikana kumafaranga agomba kwishyurwa gusa bemerenyije ko bazabiganira imbonankubone ku wa 22 Ukuboza 2022 kuko bari bizeye ko Diamond yari kuba ari i Kigali.
Gusa ibintu ntibyaje kugenda neza kuko umuhanzi Diamond atigeze aza i Kigali nkuko byari byitezwa,gusa ku ruhande rwa Mico bavuga ko bataza guhagarira aho ahubwo bakomeze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania.
Bagize bati “Twe icy’ingenzi ni uko twagaragaje ko dufite ikibazo kuri Diamond, Ambasade yabo irabizi, n’izindi nzego twarazimenyesheje. Twizeye ko nubwo yaba atari buze inaha yubahiriza ibyo turi kuganira, bitabaye turareba icyo amategeko ateganya.”
Gusa bongeyeho ko Impamvu aribwo baguye iki kibazo aruko aribwo bahugutse cyane ko Diamond ataribwo aje mu Rwanda nyuma yaho iki kibazo kibereye.
Ibaruwa igaragaza ikirego Mico yatanze mu nzego zitandukanye zirimo RIB.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.