Ikipe ya APR FC munzira zo kuzana umutoza Florent Ibengé

Nyuma yaho ikipe ya APR FC ivuye ku izima ikemera kuzana abanyamahanga kugirano bakore ibyo batakoze mu ruhando mpuzampahanga ubu berekeje amaso k’umutoza ukomoka muri Congo Florent Ibengé bagendeye k’ubunararibonye afite mu gutoza amakipe akomeye.

Ikipe ya APR FC imaze igihe kigera mu myaka 10 idakinisha abanyamahanga ariko basanze bitaranze umusaro uhagije kuko mu mikino mpuzamahanga bavamo rugikubita nubwo imbere mu gihugu bitwara neza dore ko igikombe cya Shampiyona bamaze kukigira icyabo.

Amakuru ahari  nuko iyi kipe  ya APR FC yatangiye kwegera umutoza w’Umunye-Congo Florent Ibengé, ngo azayubakire ikipe ikomeye guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe  ishaka ko Ibengé ari we uzagira uruhare mu igurwa ry’abakinnyi bazamufasha kwitwara neza ndetse no kugera kure mu mikino Nyafurika.

Ibengé arifuza kuzizanira abatoza bamwungiriza ibiganiro bigenze neza biteganyijwe ko yazahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, mu mwaka wa mbere akazasabwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League mu gihe mu mwaka wa kabiri yazasabwa kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rihiga ayandi ku Mugabane wa Afurika.

Florent yavuye mu ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc akaba yarahembwaga ibihumbi 55 $ ikipe ya APR FC ikaba itangaza ko ntakibazo cy’ubushobozi ifite bwo kuba bananirwa kwishyura uyu mutoza.

Florent Ibenge ufite imyaka 61 y’amavuko , kuri ubu atoza Al-Hilal Club yo muri Sudani nyuma yo kuyigeramo muri Kamena uyu mwaka.

Ibenge yataoje amakipe atandukanye arimo  ES Wasquehal yo mu bufaransa na SC Douai, yatoje kandi amakipe arimo Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa na AS Vita Club yafatanyaga no gutoza Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Florent Ibenge : La biographie - Africa Top Sports

Florent Ibenge ushobora guhabwa akazi ko gutoza APR FC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *