Abenshi bibaza igihe cy’iza cyo kurira imbuto,ese ni ryari?

Ahantu henshi uzasanga bakubwira ngo ugomba kurya imbuto igihe iki n’iki, ugomba kuzirya muri ubu buryo, aya masaha, n’ibindi bitandukanye.

Hano twaguteguriye inkuru ibivuga ku buryo burambuye; igihe ugomba kurira imbuto n’ibyo benshi bibeshya ku gihe zigomba kuribwa

Ibyo benshi bibeshya ku gihe gikwiye cyo kurya imbuto
  1. Ugomba kurya imbuto mu gifu harimo ubusa

Ibi ukunze gusanga bivugwa na benshi, gusa ntaho bihuriye n’ukuri. Ababyemeza, bavuga ko kuzirya bituma igogorwa rigenda gahoro cg se ibiryo bikaba byatinda mu nda igihe kinini.

Nubwo imbuto zimwe na zimwe zibonekamo fibres, zishobora gutera igogorwa kugenda gahoro. Uku gutinza igogorwa ntibitera ibiryo gutinda igihe kirekire mu gifu.

Icyo kuzirikana: kurya imbuto uri kurya cg ukimara kurya bituma ibiryo bitinda mu nda ugereranyije n’igihe utari kuzirya. Gusa, ibi ni byiza kuko bituma wumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kuryagagura, bishobora kukongerera ibiro.

  1. Kurya imbuto mbere cg nyuma yo kurya bituma intungamubiri zitinjira zose

Ibi nabyo abemeza ingingo ya 1 bakomeza bavuga n’ibi, bakavuga ko kugira ngo ubone intungamubiri zose ziri mu mbuto, ugomba kuzirya mu gifu harimo ubusa.

Bakavuga ko kurya imbuto mbere cg nyuma yo kurya, ushobora kutinjiza intungamubiri zose uko bikwiye.

Nyamara ibi sibyo. Igifu gikoze ku buryo, nta ntungamubiri nimwe ishobora gusohoka mu mubiri cyereka urwaye izindi ndwara, igifu kigenda gisohora bicye bicye byerekeza mu mara aho intungamubiri zinjirira mu mubiri.

Amara afite uburebure bugera kuri metero 6 ndetse n’ubugali bwa metero kare 30, zose zifasha kwinjiza intungamubiri mu mubiri.

Icyo kuzirikana: urwungano ngogozi ruhora rwiteguye kandi rufite ubushobozi buhagije bwo gusya no kwinjiza intungamubiri ziboneka mu mbuto waba waziriye mu gifu harimo ubusa cg harimo ibiryo.

  1. Igihe cyiza cyo kurya imbuto ni nimugoroba

Abavuga ibi, bashingira ko ubushobozi bwo gukora k’umubiri (metabolism) bugabanuka mu masaha ya nimugoroba, bakavuga ko kurya ibirimo amasukari menshi nk’imbuto, bishobora kongera isukari mu maraso.

Ukuri guhari ni uko, ibyo kurya byose by’ibinyamasukari igihe umaze kubirya byongera isukari yo mu maraso, mu gihe umubiri uri kwinjiza glucose (iboneka mu binyamasukari) igihe icyaricyo cyose cy’umunsi.

Icyo kuzirikana: nta bushakashatsi burerekana ko igihe cyiza cyo kurya imbuto ari nimugoroba. Ukuri guhari ni uko ntacyo bitwaye na gito igihe cyose warira imbuto yaba mu gitondo cg nimugoroba. Zigira akamaro kamwe igihe cyose.

  1. Ugomba kurya imbuto mbere ya saa munani

Nubwo ibi bihabanye n’ingingo ya 3, gusa abavuga ibi, bo bahamya ko kuzirya nyuma ya saa munani bizamura isukari mu maraso, umubiri udashobora kugabanya kugeza igihe ugiye kuryama, ndetse ko bitera kwiyongera ibiro.

Ibi byose ntaho bihuriye n’ukuri. Kubera ko umubiri waba uryamye cg utaryamye wo ukomeza gukoresha ingufu z’umubiri (calories), nubwo mu gihe uryamye gukoresha imbaraga (metabolism) bigabanuka, ariko calories zo zikomeza gukoreshwa.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko abantu barya imbuto n’imboga cyane buri munsi badakunze kwiyongera ibiro cyane, cg se ngo bagire ibiro byinshi.

Icyo kuzirikana: kwirinda kurya imbuto nyuma ya saa munani ntacyo bifasha umubiri, kandi ntacyo bihindura ku biro byawe. Kurya imbuto ushobora kubikora amasaha yose ushakiye.

  1. Ugomba kurya imbuto amasaha 2 mbere yo kurya

Ibi bikunze kuvugwa n’abemeza ko intungamubiri ziboneka mu mbuto, zigirira akamaro umubiri igihe mu gifu harimo ubusa, ibijya gusa n’ingingo ya 1.

Nta bushakashatsi burerekana ko kurya imbuto mu gifu harimo ubusa, byongera igogorwa cg se bifasha cyane.

Kuzirya uri no kurya ibiryo, cyane cyane ibikungahaye kuri proteyine, fibres cg se ibinure bifasha cyane igifu mu kurekure ibiryo kimaze gusya mu mara gahoro gahoro.

Icyo kuzirikana: kurya imbuto mbere y’amasaha 2 utararya, ntacyo byongerera umubiri. Inama nziza ni ukurya imbuto, mu gihe uri kurya ibiryo cg se urangije.

Ese hari igihe cyiza cyo kurya imbuto?

Ukuri guhari ni uko igihe cyose ushobora kuzirya kandi zikakugirira akamaro. Nta bushakashatsi burerekana ko ugomba kuzirya cg kuzirinda igihe iki n’iki.

Imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa buri munsi, zikaba ingenzi ku buzima, niyo mpamvu ugomba kuzirya buri gihe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *