Makanyaga Abdoul arembeye mu bitaro bya CHUK

Umuhanzi Makanyaga Abdoul uri mu bamaze igihe mu muziki arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwatumye atarangiza n’akazi yari afite mu gihe cya Noheli.

Ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, Makanyaga n’abandi bahanzi babarizwa mu ihuriro rya Vanginganzo bataramiye mu Karere ka Musanze.

Uyu muhanzi yaririmbiye i Musanze agomba guhita yerekeza i Rubavu kuko yari afite igitaramo ahitwa i Mahoko ku wa 24 Ukuboza 2022.

Nyuma y’iki gitaramo yaje gufatwa n’uburwayi ahaita yoherezwa  mu bitaro bya Gisenyi, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bahita bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari naho kugeza ubu arwariye.

Ubu burwayi bwatumye Makanyaga asubika n’akazi yari afite i Rusizi, aho yagombaga gutaramira ku wa 25 Ukuboza 2022.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *