Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 34 tariki 28 Ukuboza 2022 ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Kanombe Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga yasesekaye nibwo yahaseskaye aho yari ategerejwe n’abakunzi ba Rayons ndetse n’itangazamakuru mu binyamakuru bitandukanye.
Uyu rutahizamu aje yitezweho byinshi cyane ko yaciye mu ikipe ya Rayons Sport igihe gito akayigiriramo ibihe byiza.
Amakuru ahari nuko uyu mukinnyi nta kipe yari afite akaba ari gushakirwa ibyangombwa kugirango ahite atangira gufasha Rayons isa naho iri gusubira inyuma mu kwitwara neza.
Muri Mata 2021 nibwo uyu mukinnyi yageze muri Rayons Sport ariko bidatinze nyuma y’amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise ayisohokamo, yerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.
Ruvumbu afite izina ritari rito dore ko yamenyekanye akina muri AS Vita Club y’iwabo muri RDC mu mwaka wa 2014 nyuma aza kujya muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi muri 2017.
Mu 2018, Héritier Luvumbu yerekeje muri Association Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, mu 2019 yayivuyemo yerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid ari na yo yavuyemo yinjira muri Rayon Sports.
Ruvumbu kandi mu mwaka wa 2018 yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda.
Héritier Luvumbu ugarutse muri Rayons Sport
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.