Mu Burundi, umubyeyi ukomoka mu ntara ya Rumonge yibarutse abana 6 ku munsi wa Noheli. Bavukiye mu bitaro bya gisirikira bya Kamenge I Bujumbura.
Umubyeyi n’abana bameze neza. Ariko umubyeyi wabo Hasssan Ndayishimiye arasaba Leta kumugoboka kugirango abo bana azashobore kubatunga no kugira aho abatungira.
“Njye nta bushobozi mfite ahubwo nagira ngo nsabe abantu bazamfashe mbone aho kuba n’abo bana no kubona uko abo bana bazabaho kuko njye ntishoboye.”
Muri iyi minsi kubyara abana benshi bisa naho bitakiri ibitangaza dore ko mu cyumweru gishije mu Rwanda naho havutse abana 4 bimpanga bakavukira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.