Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryasabye umuryango w’umunyabigwi Pele uherutse kwitaba imana azize uburwayi ko ibirenge bye babisigarana bikajye mu inzu nganga murage ya FIFA nk’ikirago cy’umukinnyi wibihe byose.
Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé,yitabye imana tariki 29 Ukuboza 2022 akaba yarapfuye afite imyaka 82 nyuma yo kujyanwa mu bitaro tariki 29 Ugushyingo 2022 kubera uburway bwa kanseri yari amaranye iminsi.
Uyu mukinnyi ufatwa nk’uwibihe byose,yakoze amateka atandukanye aho harimo nko gukina igikombe cy’Isi inshuro 4 akacyegukana inshuro 3 mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinzemo ibitego 12 mu mikino 14.
Muri rusange Pele yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363 yose yakinnye nk’uwabigize umwuga.
Pelé arashyirwa hagati mu kibuga kuri Urbano Caldeira Stadium ikinirwaho na Santos, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023, aho inshuti, imiryango n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazawusanga bakawusezeraho bwa nyuma.
Nyuma yo gusezera kuri uyu mukinnyi azajyanwa mu irimbi rifite amateka yo kuba ariryo rya mbere rirerire ku Isi ryitwa “Memorial Necropole Ecumenica”.
Pelé yitabye Imana ku myaka 82
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900