Kizigenza Cristiano Ronaldo kuri uyu mugoroba amaze kwerekanwa nk’umukinnyi w’ikipe ya AlNassrFC yo mu gihugu cya Saudi Arabian akaba aciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ugiye kujya ahembwa amafaranga menshi aho azajya ahabwa $200 M ku mwaka.
Uyu mukinnyi yakiriwe n’uruvuganzoka rw’abantu ndetse imiriro iraraswa kuri Stade ahabwa icyubahiro nk’umukinnyi ufite amateka akomeye.
Uyu munyabigwi w’imyaka 37 agiye muri iyi kipe nyuma yaho atagiriye ibihe byiza mu gikombe cy’Isi aho yari yitezwe ko azigaragaza maze akibagiza abantu ibihe bibi yagiriye mu ikipe ya Manchester United, yavuyemo ashwanye bikomeye n’umutoza wayo Erik ten Hag kubera kutamuha umwanya mu kibuga wo kukibanzamo ndetse rimwe ntanamukinishe,ibi bikaba byaratumye uyu mukinnyi ayivamo atangaje amagambo yababaje abakunzi Manchester United.
Amakuru yagiye hanze kenshi avuga ko Cristiano Ronaldo ashaka ikipe ikina champions League ariko biragira agiye muri AlNassrFC kubera ko yamwifuzaga bikomeye dore ko igihugu cya Saudi Arabian cyifuza kuzakira igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka 2026, bakaba bifuzako azabafasha kumenyekanisha iki gihugu muri Ruhago.
Amakuru avuga ko iyi kipe yo muri Arabie Saoudite yumvikanye n’uyu mugabo ko izajya imuhemba miliyoni zisaga 200 z’amayero buri mwaka, akayahembwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yahawe.
Aka kayabo kahise gashyira uyu Munya-Portugal ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bahembwa agatubutse. Asimbuye Kylian Mbappé uhembwa miliyoni 128 z’amayero.
Iyi kipe kandi irifuza kugura nabandi bakinnyi barimo N’golo Kante ndetse na myugariro Sergio Ramos wa Paris Saint Germain mu rwego rwo kwiyubaka bikomeye.
Walks of the greatness 🐐💛 pic.twitter.com/7FzLZSchQ5
— AlNassr FC (@AlNassrFC_EN) January 3, 2023
Ana Alami 🤩 pic.twitter.com/bpvq91B1Ig
— AlNassr FC (@AlNassrFC_EN) January 3, 2023
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.