Muguha icyubahiro Pele, FIFA igiye gusaba ibihugu byose gushyiraho Stade yamwitiriwe

Kugeza ubu mu rwego rwo guha icyubahiro rurangiranwa Pelé wapfuye ku myaka 82 azize kanseri yagaraye mu mwaka wa 2021 Isyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ririfuza gusaba ibihugu byose gushaka Stade imwe izitirwa uyu mukinnyi.

Ibi byatagajwe n’umunyamabanga mukuru wiri shyirahamwe Gianni Infantino ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu muhango wo gushyingura Pele wabaye kuri uyu munsi i Sao Paulo muri Brazil.

Yagize ati”Tugiye gusaba ibihugu byose byo ku isi kugira stade imwe yitwa Pele.”

Umunyabigwi Pele kugeza ubu afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi kubera amateka yakoze adasanzwe atarakorwa nundi muri ruhago.

FIFA ikomeje kugaragaza icyubahiro kuri uyu mukinnyi,aho basabye ko ibirenge bye byasigaranwa bigashyirwa mu inzu ndangamurage y’amateka y’umupira w’amaguru ya FIFA kugirango abazajya bayisura bazajye bihera ijisho ibirenge byaconze ruhago ku rwego rusanzwe.

Edson Arantes do Nascimento Pelé, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko asize abagore 3 n’abana 7.

Yashoje gukina umupira w’amaguru mu 1977, ariko ntiyahwemye gutanga umusanzu we mu gushyigikira umupira w’amaguru.

Pelé yubatse amateka y’igihugu cye cya Brezil, atuma ibendera ryacyo rizamurwa ku Isi ku bw’agahigo yakoze agakina mu  gikombe cy’Isi inshuro enye, akagitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *