Gakenke:Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka babiri bahasiga ubuzima, umutandiboyi akomereka byoroheje.

Inkuru dukesha Kigalitoday nuko aya makuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste, aho yavuze ko iyo mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko ukabije aho umushoferi yananiwe gukata ikorosi, ayikubita ku mukingo.

Ati “Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, yari ipakiye ibiribwa binyuranye, ubwo yamanukaga mu muhanda Kirenge-Rushashi, ageze ahitwa mu Ruganda, bishobora kuba ari ukubera umuvuduko mwinshi yari afite, bimunanira gukata ayikubita umukingo”.

Arongera ati “Shoferi na nyiri umuzigo bahise bapfa, uwari kigingi akomereka byoroheje”.

Umushoferi witabye Imana yitwa Ndayambaje Innocent, mu gihe nyiri umuzigo na we witabye Imana ari Nyirabarihima Veneranda.

Gitifu Gasasa akomeza agira ati “Nyuma y’impanuka Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yaje ipima impanuka, imirambo ijyanwa mu bitaro bikuru bya Nemba, kigingi ahabwa ubuvuzi bw’ibanze ku Kigo nderabuzima cya Muhondo, nyuma biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Nemba, kugira ngo bamukurikirane barebe niba nta bindi bibazo afite”.

Uwo muyobozi arihanganisha imiryango yabuze ababo, ariko asaba n’abakoresha imihanda gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ibinyabiziga mu mihanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *