Muyango yinjiye mu itangazamakuru agiye gukorera Televiziyo ikomeye hano mu Rwanda

Uyu mukobwa yerekeje ku Isibo TV nyuma y’uko Uwamwezi Mugire Bianca wakoraga mu kiganiro ’Take Over’ asezeye, bityo ubuyobozi bw’iyi televiziyo bugasanga yasimburwa neza na Muyango.

Muyango yahishuye ko yakuranye inzozi zo kuba umunyamakuru, icyakora zikagenda zimushiramo uko imyaka yisunikaga.

Ati “Kera nkiga mu mashuri yisumbuye hari ukuntu nakundaga kujya imbere ya bagenzi banjye nkajya kubabwira amakuru, nari mfite inzo zo kuzaba umunyamakuru ndetse narabikundaga.”

Icyakora, nubwo ari ibintu yakuze akunda, Muyango avuga ko imyaka yaje kugera bimuvamo burundu kuko atabonaga inzira byacamo ngo abikore.

Umunsi umwe rero nibwo yabonye telefone y’ubuyobozi bwa Isibo bumumenyesha ko bashaka gukorana na we mu kiganiro ’Take over’, asanga birimo inyungu ahita abyemera.

Muyango yavuze ko ari umugambi utangaje w’Imana, ati “Hari ibintu Imana ikora bikaba bitangaje! Abantu bo ku Isibo barandebye sinzi ibyo bambonyemo, bansaba ko naza gukorana nabo.”

Muyango avuga ko nyuma yo kubisabwa, we yabanje kumva ari ibintu bigoye. Icyakora uko iminsi yagendaga yicuma bagiye ngo bamuganiriza bamwereka ko byashoboka, birangira yakiriye ko nta kibazo kirimo.

Ni ibintu Muyango avuga ko byanze bikunze azashobora kuko agiye kubiha umwanya we wose.

Ati “Hari igihe ubona ugasanga wisanze mu kintu utigeze witegura ko wakora, ariko umwanzuro wafashwe ko ngomba kubikora kandi neza.”

Ku rundi ruhande, aka kazi katunguye Kimenyi Yves (Umugabo wa Muyango) kuko atumvaga ko ari ibintu umugore we azashobora.

Ati “Nkimubwira ko bampaye akazi ku Isibo TV, ikintu cya mbere yambajije, yarambajije ngo ‘Urumva uzabishobora?’ ntakubeshye nanjye namubwiye ko numva ntabizi. Icyakora nizeye ko nzabishobora kuko ubu nta mikino.”

Muyango avuga ko aka kazi gashya ari andi mahirwe abonye mu buzima, icyakora ahamya ko ikiganiro agiyemo ari kinini kuri we ndetse urebye n’uwo asimbuye ukuntu yari munini bikaba ingorane kuri we.

Ati “Bianca ni umukobwa wabonaga ko ikiganiro cyari icye. Ikintu kizangora ndabizi ni ukugerageza kwemeza abafana ko nta cyuho bagomba kubona mu kiganiro.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *