Akabaye icwende ntikoga Moses wa Moshions yongeye kuzamurira abantu isukari aho yiyise indaya mpuzamahanga

Mu gihe abantu barimo bibagirwa amashusho ye yasakaye hanze aryamanye n’abagabo bagenzi be, Moses yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ifoto yashyize hanze.

Uyu mugabo yashyize hanze ifoto ari imbere y’umunara wo mu Bufaransa ubarizwa mu Mujyi wa Paris wa ’Tour Eifel’ afite itabi mu ntoki maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Indaya i Paris”.

Iyi foto yasamiwe hejuru n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe bamubwiye ko ibyo arimo gukora atari byo ni mu gihe hari n’abamweretse ko nubwo arimo gutukwa bamushyigikiye.

Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yiyise indaya yongera kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’amashusho ye aryamanye n’abandi bagabo atarava mu mitwe ya benshi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *