Aurore Kayibanda mu rukundo rushya,yamaze kwambikwa impeta

Aurore Kayibanda  wabaye Miss w’u Rwanda wa 2012 yongeye kwambikwa impeta nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari bamaze igihe bakundana ndetse banabana nk’umugore n’umugabo.

Ku imbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agatagaza Aurore Kayibanda n’umusore yamaze kwegurira umutima we amausaba kw’ibanira akaramata aho yanahise amwambika impeta y’urwao yamukunze.

Ibi bije nyuma y’imyaka hafi ibiri atandukanye na Mbabazi Egide gusa ntamakuru menshi kuri uyu musore wambitse Aurore impeta.

Mu bihe byahise Aurore yatangaje ko agiye kwandika igitabo gishingiye ku mateka y’ubuzima bw’urukundo yaciyemo,Icyakora mu minsi ishize, uyu mukobwa yabajijwe iby’icyo gitabo avuga ko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.

Ymbitswe impeta nyuma yo gutangaza ko ari mu rukundo nubwo atigeze atangaza uwo bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *