Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako za IPRC Kigali hagirika byinshi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre yatangaje ko bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi (circuit Electric).

CIP Twajamahoro Ati “Iyi nkongi yafashe icyumba kibikwamo ibintu muri IPRC Kigali, ikongeza n’ibyumba bibiri by’amacumbi abakobwa biga muri iki kigo bararamo, yangiza ibiryamirwa, mudasobwa, telefoni 3 z’ikigo, imyenda, utubati, ameza n’ibindi bikoresho byari muri iyi nyubako.

Abanyeshuri bari hafi babashije kurokora ibikoresho bike, ariko kubera ko umuriro wari ufite ubukana biba ngombwa ko bitabaza ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, riratabara umuriro urazima.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *