Kuri uyu wa Kabiri, Papa Francis yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugendo rw’iminsi itandatu agiye kugirira ku mugabane wa Afurika.
Muri uru rugendo Papa Francis azahuriramo n’abagizweho ingaruka n’amakimbirane amaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agahura n’abayobozi b’icyo gihugu mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo, ikindi gihugu cyazahajwe n’imvururu guhera mu 2011 ubwo cyabonaga ubwigenge.
Akigera ku kibuga cy’indenge cya Ndjili, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sam Lukonde ndetse n’inama y’abepiskopi Gatolika muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko Papa Francis akomereza ku biro bya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, bakagirana ibiganiro.
Ni uruzinduko Papa Francis w’imyaka 86 yabanje gusubika muri Nyakanga umwaka ushize, nyuma yo kugira ububabare bukabije mu ivi, bigatuma asubika ingendo zose yari afite ngo abanze koroherwa.
Ni uruzinduko rwe muri RDC na Sudani y’Epfo, ni urwa 40 akoreye hanze ya Vatican kuva yahabwa inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika, mu 2013.
Papa Francis abaye Papa wa kabiri usuye RDC nyuma ya Papa Yohani Pawulo II wasuye icyo gihugu mu 1980 no mu 1985 kicyitwa Zaïre.
Aje muri RDC mu gihe icyo gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba, aho imitwe isaga 130 imaze igihe iyogoza ako gace, yica abaturage.
Kuri ubu bwo ingabo z’icyo gihugu zihanganye n’umutwe wa M23 mu ntambara imaze umwaka, aho izo nyeshyamba zisaba Leta kubahiriza amasezerano bagiranye no guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900