As Kigali yamaze gutangaza ko itazitabira igikombe cy’amahoro.

Ikipe y’umujyi wa Kigali, AS Kigali imaze gutangaza ko yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro 2023 mu gihe habura igihe gito go iri rushanwa ritangire.

AS Kigali FC Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yikuye muri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ikazagarukamo mu rikurikira.

Itangazo rigira riti“Ubuyobozi bwa AS Kigali bubabajwe no kubamenyesha ko bwikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2023. Nk’ikipe ifite iki gikombe dufite icyizere ko tuzagarukana imbaraga mu mwaka utaha.”

Iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe 28 mu bagabo na 25 mu bagore mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ni yo yiyandikishije mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro.

As Kigali yikuye muri iri rushanwa nyuma yuko iheruka gusohokera igihugu kubera kwegukana iri rushwana,ikaba itigeze itangaza impamvu iryikuyemo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *