Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yamaze gushyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi naho Syria yasabye Umuryango Mpuzamahanga ubufasha nyuma y’akaga k’imitingito imaze guhitana abantu 4000 ikanasenya inyubako nyinshi mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya n’Amajyaruguru ya Syria.
Inzego z’ubuyobozi zifite ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Perezida wa Turikiya yagize ati “ Kubera ko ibikorwa byo gukuraho ibisigazwa by’inyubako bigikomeje mu bice byashegeshwe n’umutingito umubare w’abapfuye n’abakomeretse uzakomez akuzamuka.”
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje hashakishwa abagwiriwe n’inzu nubwo hamwe imvura nyinshi yagiye ibikoma mu nkokora.
Yunus Sezer uyobora urwego rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Turikiya, yavuze ko abantu 2921 ari bo bapfuye naho 15834 bagakomereka.
Muri Syria abagera ku 1300 barapfuye nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima n’urwego rushinzwe ubutabazi ku wa Mbere nimugoroba.
Imiyoboro y’amashanyarazi na gaz yacitse mu bice byinshi muri Turikiya; guverinoma irimo gukora ibishoka byose ngo ibashe gusubizaho izo serivisi.
Umutingito wa mbere wabaye ku wa Mbere mu rukerera wari ufite igipimo cya 7,8 ukaba warageze ku bujyakuzimu bwa kilometero 18. Nyuma y’amasaha make humvikanye undi wa 7,6 nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi mu bya ’Geologie’.
Inkuru ya Aljazeera ivuga ko abagera ku 7800 batabawe mu ntara 10 ariko ibigo by’ubuvuzi byuzuye inkomere.
Za Guverinoma n’imiryango irengera abababaye byatangiye gutanga ubufasha mu by’abakozi, amafaranga n’ibikoresho muri Turikiya na Syria.
Jordanie ni kimwe mu bihugu byatanze inkunga muri Turikiya na Syria bitegetswe n’Umwami Abdullah II.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo wohereje abakozi bashinzwe ubutabazi aho nibura ibihugu 13 byitabiriye iyi gahunda.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900