Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyegana Christian Atsu ibye bikomeje kuba agatereranzambe akaba nanubu hataramenyekana aho aherereye nyuma y’umutingito ukomeye wabaye mu gihugu cya Turikiya ugahitana abatangira ingano ndetse bamwe bakaba bagishakishwa munsi y’ibimene by’amazu.
Ubwo hatangazwaga amakuru yuyu mukinnyi ko yaba yagwiriwe n’amazu akaba ari gushakishwa,Mustafa Özat uyobora Ikipe ya Hatayspor ikinamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria ku wa Mbere.
Ni mugihe Nana Sechere ushinzwe gushakira amakipe uyu mukinnyi we yavuze ko batazi aho ari ndetse akomeje gushakishwa.
Ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tumenye aho Christian aherereye. Nk’uko namwe mubyumva, bikomeje kuba ibihe bikomeye ku muryango we.”
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 8 Gashyantare, Nana Sechere yakomeje agira ati “Nyuma y’amakuru yatanzwe n’ikipe ko Christian yarokowe akiri muzima, ntituremeza neza amakuru amwerekeyeho.”
Umutoza wa Hatayspor, Volkan Demirel, yabwiye ikinyamakuru Spor Arena cyo muri Turikiya ko “nta makuru mashya ahari” yerekereye Atsu cyangwa ushinzwe siporo muri iyi kipe, Taner Savut, bombi byatangajwe ko baburiwe irengero ku wa Mbere.
Yagize ati “Babaye bari mu bitaro, murumva ntabivuga? Ntimwizere ko yarokotse. Ntabwo bigomba kwandikwa ko yarokotse.”
Ambasaderi wa Ghana muri Turikiya, Francisca Ashietey-Odunton, yabwiye Joy FM ko habayeho “urujijo” mu kumenya aho Atsu yajyanywe.
Ati “Ejo hashize, Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga hano yamenyesheje ko ishaka kwemeza ko Christian Atsu yarokowe, ndetse yoherejwe mu bitaro”.
Yakomeje agira ati “Muri iki gitondo [cyo ku wa Gatatu] nanone, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanyijeje ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye ivuriro yoherejweho ku buryo bamenyesha byihuse kuko nababwiye ko nshaka kujya kumureba.”
Atsu w’imyaka 31, yakiniye Newcastle imikino 107. Yanyuze kandi mu makipe arimo Chelsea, Everton na Bournemouth.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900