Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yishe abasirikare basaga 250 ba Ukraine muri Donetsk, mu ntambara ibi bihugu byombi bikomeje kurwana kuva mu mwaka ushize.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov, kuri iki Cyumweru yatangaje ko mu gace ka Krasny Liman, indege z’intambara z’u Burusiya ndetse n’intwaro ziremereye byarashe abasirikare basaga 250.
Uretse abasirikare, u Burusiya buvuga ko bwasenye ibikoresho by’intambara birimo imodoka enye za gisirikare, imodoka ikoreshwa mu kwikorera izindi, intwaro ebyiri zirasa ibisasu za M777 zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, howitzer yo mu bwoko bwa M109 Paladin n’iyo mu bwoko bwa Akatsya, imbunda nini ya Giatsint n’imbunda ebyiri zirasa ibifaru, zo mu bwoko bwa Rapira.
Konashenkov yanavuze ko hasenywe ububiko bw’intwaro bwa Ukraine hafi y’agace ka Belogorovka, muri Luhansk.
U Bwongereza bugiye gufatira burundu imitungo y’u Burusiya
U Bwongereza burimo guteganya gufatira mu buryo budasubirwaho imitungo y’u Burusiya, ndetse ngo bugeze kure umushinga w’itegeko ribyemeza, nk’uko byatangajwe na ambasaderi w’u Burusiya i Londres, Andrei Kelin.
Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo abayobozi bo mu bihugu bihurira mu Ubumwe bw’u Burayi, byemeranyije gushyiraho uburyo bw’amategeko bwo gufatira imitugo y’u Burusiya iri muri banki zabo, kugira ngo bayikoreshe mu kongera gusana Ukraine.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n‘amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yagereranyije umugambi wo gufatira amafaranga y’u Burusiya arimo n’aya Banki Nkuru, n’ubujura.
Amb Kelin yabwiye Sputnik ati “Birazwi neza ko mu bihugu byishi byo mu Burengerazuba, harimo na Londres, ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko kandi ko nta mategeko ahari abigenga. Ariko igihari ni uko ayo mategeko agomba guhimbwa, kandi uko numvise ni ibintu bishishikaje Ubumwe bw’u Burayi na Washigton.”
Ntabwo yatanze amakuru acukumbuye, ariko yavuze ko ari gahunda ihari.
Putin yashimiye umunyamakuru warasiwe muri Ukraine
Perezida Vladmir Putin yahaye umuyamakurukazi Anastasia Yelsukova, umudali w’ubutwari wiswe Order of Courage.
Uyu mukobwa ukorera ikinyamakuru Readovka yarashwe mu ivi mu minsi ishize, ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru ku rugamba muri Soledar.
Itangazo ryashyizwe mu igazeti ya Leta y’u Burusiya ku wa Gatandatu rivuga ko Putin amushimira “umurava, umuhate n’ubwitange yagaragaje mu shingano ze.”
Yelsukova yakomeretse mu ivi muri Mutarama, aza kubagwa mbere yo gusubizwa i Moscow.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900