Biravugwa ko APR FC yaba igiye kongera gukinisa abanyamahanga mu gihe cya vuba

Abafana ba APR FC bari kumwenyura aho bari bitewe n’amagambo umuyobozi mukuru w’iyi kipe Masabo Michel aherutse gutangaza ko mu kwezi kwa mbere bashobora kongeramo umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga,  twibukiranye ko iyi kipe imaze imyaka igera kuri icyenda idakoresha abanyamahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu aho yagize ati: “Mu kwezi kwa mbere 2022 nitubona ikipe yacu nta musaruro iri gutanga  tuzashakisa umukinnyi wese ufite ubushobozi yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe yacu.”

Hari mu kiganiro kirekire yagiranye na B&B FM UMWEZI, Masabo yavuze  ko ubuyobozi bwa APR FC bwiyemeje kuzana abanyamahanga igihe ikipe bafite yaba idatanze umusaruro kugeza mu kwezi kwa mbere.

Akimara kuvuga atya umunyamakuru yahise amubaza ati “N’umunyamahanga se?”, Masabo ati “Yego ufite ubushobozi wese twiteguye kumuzana”.

Uyu muyobozi yavuze ko muri CAF boherejeyo urutonde rw’abakinnyi 28 kandi barahawe 40 ariyo mpamvu mu kwezi kwa mbere bazongeramo abandi.

APR FC kandi yiyemeje kugarura ikipe y’abagore yari yarasheshwe, agaruka kuri iyi ngingo, Masabo yagize ati: “Yego ikipe y’abagore ya APR FC turi tayari kuyitangiza cyane ko yahozeho rero nta kibazo biduteye tugiye kubikoraho rwose”.

Twibukiranye neza ko mu mwaka wa 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga bitewe n’uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye ndetse no gushaka kubakira ubushobozi ikipe y’igihugu.

Ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yagiye yitwara neza imbere mu gihugu ariko yagera hanze mu mikino nyafurika ntirenge umutaru.

Kubera  umusaruro mubi wakunze kuranga iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba CECAFA na CAF Champions League, byaravuzwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye gutekereza kuva kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa ahubwo ikinjizamo n’abanyamahanga batanga itandukaniro.

APR FC ikaba ikomeje imyitozo dore ko iri kwitegura amarushanwa ya CAF aho izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League nyum yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, aho izabanza guhura Mogadishu yo muri Somalia hanyuma ikurikizeho Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *