Sena yemeje umushinga w’itegeko ririmo impinduka nyinshi rigenga Polisi y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko risabira Polisi y’Igihugu uburenganzira burimo ubwo kugenza ibyaha byakorewe mu muhanda ndetse n’uburenganzira bwo gukoresha imbaraga zishobora gutuma habaho kwambura umuntu ubuzima.

Ni ukuvuga ko nyuma yo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, iri tegeko rizashyikirizwa Guverinoma ikaryemeza rikazasohoka mu igazeti ya Leta ari na bwo rizahita ritangira gukurikizwa.

Polisi y’u Rwanda isanzwe igengwa n’Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe muri 2017.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Murangwa Hadija Ndangiza yabwiye Inteko Rusange ko uyu mushinga w’itegeko wari washyikirijwe Sena wari ufite ingingo 73, ariko imwe ivanwamo, aho hasigaye 72 ari nazo zizaba zigize iri tegeko.

Muri rusange ni itegeko rizazana impinduka eshatu z’ingenzi zirimo guteganya mu itegeko rya Polisi, ibyaha n’ibihano byerekeye gutoroka Polisi.

Harimo kandi guha Polisi y’u Rwanda, ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z’umutekano cyangwa iz’ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza Ubugenzacyaha.

Hari kandi guha Polisi ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha by’impanuka zo mu muhanda.

Impamvu y’itegeko

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wari uhagarariye Guverinoma ku wa 25 Mutarama 2023, yasobanuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ishingiro ry’uyu mushinga.

Yasobanuye ko impamvu zatumye hategurwa uyu mushinga w’itegeko ari uguha Polisi ububasha bushingiye ku mategeko bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza.

Hari kandi kunoza imiterere n’imikoranire y’inzego bigamije kongera imbaraga mu nzego z’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu.

Minisitiri Gasana yavuze ko uyu mushinga w’itegeko rigamije gukemura bimwe mu bibazo n’imbogamizi Polisi y’Igihugu yahuraga na byo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Iya mbere ni ukutagira ububasha bwo gusaka ahakekwako habereye icyaha, byari mu bubasha bwa RIB.

Ku bijyanye na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Minisitiri Gasana yavuze ko kutagira ububasha byatumaga icyaha gitinda gukurikiranwa mu gihe RIB yabaga yatinze kuhagera.

Ati “Bikaba byagiraga ingaruka kuko byinshi mu bimenyetso byarigiswaga, RIB ikahagera byamaze kurigiswa. Iri tegeko rizaza rije gukemura icyo kibazo kandi muri rusange haba uwakorewe icyaha, abagenzacyaha, cyari ikibazo bafite.”

Minisitiri Gasana kandi yavuze ko itegeko ryari risanzweho ritateganyaga inshingano z’abayobozi bungurije ba Polisi. Ibi na byo bikaba ari ibizakemurwa n’itegeko rishya.

Igihe umupolisi ashobora gufata icyemezo cyo kurasa umuntu

Imwe mu ngingo zakuruye impaka ubwo Minisitiri Gasana yagezaga ku Basenateri umushinga w’iri tegeko, ni ivuga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zishobora gutera ibura ry’ubuzima.

Ati “Itegeko ntabwo ryagaragazaga igihe umupolisi ashobora gukoresha imbaraga zashobora gutera ibura ry’ubuzima. Uburyo byakorwaga ntabwo wabisangaga mu itegeko mu buryo busobanuye neza.”

Senateri Uwizeyimana yagaragaje impungenge ku buryo iyo ngingo isobanurwa n’abateguye umushinga w’itegeko, avuga ko igihe cyose hakoreshejwe imbaraga bidakwiye kugambirira ko hagira umuntu upfa.

Ati ‘‘Noneho uko iriya ngingo yanditse irasa n’ivuga ko intego, cyangwa ikigambiriwe mu gukoresha imbaraga ari uko hagira umuntu upfa, kuko ni byo byanditse, ushobora gusanga atari byo mushaka kuvuga ariko ni byo byanditse.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Gukoresha imbaraga igihe bibaye ngombwa uretse na polisi ku nzego z’umutekano yewe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,[mu itegeko ryarwo] hari aho biba ngombwa bakoresha imbaraga.’’

Senateri Uwizeyimana avuga ko hari Abapolisi baba bashobora gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ari na yo mpamvu hakwiriye no kujya habaho iperereza.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Gasana Alfred yavuze ko itegeko risobanura neza ko iyo umupolisi uri mu kazi yakoresheje imbaraga zitera ibura ry’ubuzima bw’umuntu hakorwa iperereza ryemeza niba ari ko byagombaga gukorwa cyangwa se habayeho kunyuranya n’amategeko.

Ibihano bikakaye ku bapolisi batoroka akazi

Ikindi giteganywa n’iri tegeko ni ibijyanye n’ibyaha n’ibihano byerekeranye no gutoroka Polisi y’u Rwanda, cyangwa gutoroka akazi ku mpamvu runaka.

Minisitiri Gasana avuga ko nk’umupolisi wari uri ku burinzi agata akazi, bifuza ko atazajya ahanwa gusa mu rwego rw’akazi ahubwo yajya anashyikirizwa ubutabera, agakurikiranwa mu rwego rw’amategeko ahana ibyaha.

Ati “Ubundi ni icyaha kitakagombye guhanwa gusa mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa rw’akazi ariko turashaka ko twabaza bikaba byanamugiraho ingaruka mu rwego rw’ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Visi Perezida wa Komisiyo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko iri tegeko ari ngombwa by’umwihariko ku ngingo ijyanye n’ibihano bifatirwa abapolisi bataye akazi.

Ati ‘‘Nk’umuntu waba ari umusenateri wasiba ibyumweru bibiri, cyaba ari ikintu gikomeye noneho nabishyira ku muntu uri mu rwego rw’umutekano numva icyo kintu yaba yakoze gifite uburemere, kubyita ikosa risanzwe ry’akazi numva atari byo.’’

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko umupolisi uta akazi cyangwa utoroka adakwiye kwihanganirwa kuko ibijyanye n’umutekano w’igihugu ari ibintu biba bigomba kwitondera.

Ati ‘‘Icyo kintu rero kuvuga ngo ni ikintu gikwiye kuba cyihanganirwa […] ndatekereza ko dukwiye kuba twumva uburemere bwabyo kuko ikintu cyerekeye umutekano w’igihugu ni ukukitondera.’’

Minisitiri Gasana yavuze ko kuba umupolisi yasaba kuva mu kazi ka Polisi ari ibintu bisanzwe bikorwa binyuze mu nzira zemewe kandi ababisaba barabihabwa.

Ati “Ubundi gutoroka kubifata gusa mu buryo bw’imyitwarire mibi ngira ngo ntabwo byaba ari byo, urebye ingaruka zibiturukaho […] bifite byinshi byabishamikiraho birimo no kuba umutekano w’igihugu ushobora guhungabana.”

“Ubona utishimiye kuba muri Polisi hari uburyo buteganywa bwo kubisaba kandi hari ababisaba bakabihabwa. Ariko gutoroka byo ni icyaha bigomba kuba bifite n’impamvu byateguwe.”

Iri tegeko riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Mu bijyanye n’impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y’u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Muri iri tegeko rigenga Polisi y’igihugu harimo ingingo ivuga ko ‘Polisi ishobora kugota no gusaka ahantu kugira ngo ishobore kubungabunga umutekano rusange, iyo ibona ari ngombwa’.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *