Umushyikirano#18:Perezida Kagame yaburiye abayobozi berekeje umutima muri za ’tombola’

Perezida Paul Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo, ahubwo bahugiye mu bikorwa bidafite ishingiro bidindiza iterambere ry’igihugu.

Ni ijambo yavuze kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ibaye ku nshuro ya 18. Yaherukaga mu 2019 kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yanenze abayobozi guhera hejuru kugeza hasi, badakurikirana ibikorwa byakabaye biteza imbere abaturage, wababaza bagaca mu nzira ndende.

Ati “Ku buryo ufata umuyobozi uwo ari wese ukamubaza ibya cya gikorwa remezo cyagombaga gukorwa aha, gifitiye inyungu abaturage kimeze gitya, kigeze he, ubwo ni we ubishinzwe, yarangiza, dufite rero imvugo, agatangira inkuru ndende zitari n’ibyo wamubajije.”

Perezida Kagame yanenze abayobozi batagira amakuru y’ibyo bakwiye kuba bakurikirana, niba bikorwa cyangwa bidakorwa.

Ati “Igihe utabizi byabuzwa n’iki gupfa, ari wowe wagombaga kubikurikirana? Byabuzwa n’iki? Ntabwo ibintu byakorwa, ntabwo ibintu byabaho ku ’ibahati’ gusa, kandi ugasanga biri hano, biri hariya, ahantu hose ugasanga ni ko bimeze, kudakurikirana, ahubwo abaturage akaba aribo bikurikirana, ukabona ku mbuga nkoranyambaga, ari no mu nzira gusa, yashobewe, aratabaza, agasakuza ati ’ariko mwadutabaye’.”

“Ukamubaza uti ’wowe uri uwa he’ ati ’mva ahangaha’, ’nta bayobozi ahari?’ ati barahari ariko ntitubabona, ntaho duhurira, bati ’mudutabare’.”

“Abaturage barinda gutabaza buri munsi, buri munsi, kuri buri kintu, kubera iki? Muba muri hehe, abayobozi, muba muri he? Wenda ariko ibyanyu ku giti cyanyu murabikemura, mwikemurira ibyanyu mukarangiriza aho, bikarangirira aho.”

Ni ibintu ngo usanga byageze mu nzego za leta n’abikorera, ibyagombaga gukorwa ntibibe kandi amafaranga yatanzwe, uwagombaga kubikora agakora ibiciriritse.

Yavuze ko ibintu bitahora gutyo, ku buryo abantu bahora bakora ibitajyanye n’ibyo bakabaye bakora.

Yakomeje ati “Ntabwo ari inkuru numvise, nirirwa muri mwe murabizi, kandi nimushaka nanababwira mvuga amazina nti haguruka, haguruka, nti wirirwa muri ibi.”

“Ubaza umuntu uti habaye inama, abantu bemeranyije icyo gukora, n’uburyo burahari, hari ubwo buryo butaboneka, ariko bukaba buhari, hamara igihe bakabaza bati bya bindi bigeze he? Ntabyo azi.”

Nyamara ngo kenshi ugasanga bazi amafaranga yasohotse, wabaza aho yasohotse ajya, ugasanga atahazi. Yakomeje yibaza impamvu iyo mikorere idacika.

Yakomeje ati “Mwagabanyije guhora umuntu arwana namwe buri munsi, buri munsi, buri munsi, bose kandi. Minisitiri w’Intebe, ibyo turaza kubigenza dute? Ntibyakunda ko abantu bamwe babyemera.”

“Murabizi hari ushobora gushaka gukora bibi, akavuga ngo bariya badukurikirana bazagera aho baruhe, barambirwe, batureke. Uhm, ntabwo bamwe muri twe, keretse igihe ubuzima bw’umuntu burangirira gusa, naho ubundi ntabwo tuzabareka, tuzarwana rwose.”

“Imana mugira ni uko hari ubwo hari ibitamenyekana, muhishirana, ubwo nayo ni amahirwe yanyu, ariko uzajya amenyekana, uwo uri we wese, ubu rwose ni uguhangana.”

“Twarahendahenze, twaringinze, twakoze buri kintu cyose, mukanga mugakomeza mugakora ibyo mukora. Kandi ntabwo muyobewe ibikwiriye kuba bikorwa, nta nubwo muri injiji ngo ntabwo muzi uko ibintu bikorwa, oya, mwese ahubwo muri igitangaza.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi mikorere ariyo idindiza iterambere ry’igihugu, ukabona abana bamwe baragwingiye, abayobozi bashishe.

Ati “Urashisha mu biki? Ni iyihe mpamvu mudahaguruka mugakora ibigomba gukorwa, kandi ko bizwi?”

Yanagarutse ku bantu baba mu bikorwa bisa na tombola, byamara kubamerana nabi bikaba nk’aho bakeneye ko Leta ibafasha, akataga urgero ku buhinzi bwa Chia Seeds.

Ati “Ukabisangamo abayobozi bose, abo bayobozi mwicaye aha muzi ibyo mvuga kuko mubirimo. Mukajya mu bintu by’ubujura, biriya ni nk’ubujura, ukaba uri aho utegereje amahirwe, tombola, buriya wabeshwaho na tombola? Ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri tombola?”

Yakomeje ati “Muba muri bazima mwebwe? Ngibyo biri mu baminisitiri, biri mu bajenerali, mu gisirikare, mu gipolisi, mukajya muri chia seeds, mwamara guhomba udufaraga mwari mufite, mwagiye muturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza mukaza ngo murareba, tugomba gufasha abaturage… gufasha abaturage? Ayo mafaraga iyo uyabaha se niba ushaka gufasha abaturage?”

Ni ibintu ngo bitwara amafaranga meshi, umuntu agatanga miliyoni 10 Frw bari bumuhe izindi miliyoni 10 Frw, akagira miliyoni 20 Frw.

Ati “Ujye umenya ngo bijyana ko na yayandi miliyoni 10 Frw wari ufite abura. Nabyo mujye mubyibuka, warangiza rero ukaza ukaba babandi bagomba gufashwa na Leta. Iyaba ari wowe warwaraga bwaki ahubwo ukabyumva [aho kuba], bariya bana bazira ubusa.”

Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kwisubiraho, bagakora inshingano zabo, badategereje ko hazajya hagira umuntu uhora abibutsa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *