Imyanzuro ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ibuza uturere kutozongera gukata amafaranga ku mishahara y’abakozi ba Leta

Kuwa 15 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yakoresheje inama ya ba meya b’uturere twose na ba Guverineri b’intara, ibategeka guhagarika gukata amafaranga runaka ku mishahara y’abakozi b’uturere bose [abarimu, abaganga n’abandi] keretse pansiyo, umusoro ku bihembo by’abakozi [TPR] ni ukuvuga ateganywa n’amategeko gusa.

Ibi bivuze ko andi mafaranga abakozi bakatwa ku bushake bwabo nk’ayo kwizigamira muri Ejo Heza, ubwishingizi bw’amashuri y’abana, ubw’ubuzima [Life insurance] ubwizigame, n’ayandi abakozi bakatwaga bitacyemewe.

Bisobanuye ko abakozi bazajya bafata umushahara wabo bakuremo ayo gutanga muri gahunda runaka cyangwa babikorere ku mabanki bahemberwamo bidakozwe n’abashinzwe abakozi mu turere.

Iki cyemezo kikaba  kizatangira kubahirizwa ku mushahara w’uku kwezi [Werurwe 2023].

Ku rundi ruhande hari abasanga ari icyemezo gifite ingaruka nyinshi ku bakozi, ibigo bafatagamo ubwishingizi ndetse na gahunda z’ubwiteganyirize nka ‘Ejo Heza’.

Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life, Kamanzi Eric, yabwiye IGIHE ko nk’ibigo by’ubwishingizi bajyaga mu turere gukora ubukangurambaga, abakozi batwo bagafata ubwishingizi cyangwa kwizigamira noneho bakagira amafaranga biyemeza buri kwezi babakata ku mishahara yabo bikozwe n’abashinzwe abakozi mu turere.

Kamanzi yasobanuye ko muri rusange iki cyemezo kizagira ingaruka ku ruhande rw’abakozi n’urw’ibigo bitanga ubwishingizi n’ubwizigame.

Ati “Nibihagarikwa harimo ko ibyo abanyamuryango bacu bari biyemeje ku ntego yo kugira ubwishingizi ari ubw’amashuri y’abana, ari ukwizigamira, bizahagarara. Ntabwo amafaranga tuzaba tukiyakusanya”.

Ibi bizatuma icyari giteganyijwe nk’ubwishingizi n’ubwizigame kitagerwaho kandi ari bimwe mu by’igihugu gifite mu ntego.

Kamanzi ati “Igihugu kirimo gushyira imbaraga mu kuzamura umuco wo kwizigamira mu baturage, igihe bihagaze, urumva ko uwo mugambi utazaba ukigezweho nk’uko wakagombye kugerwaho”.

Ibigo by’ubwishingizi bikusanya amafaranga y’imisanzu buri kwezi bikayashora mu bikorwa by’ubukungu kugira ngo byunguke n’abanyamuryango babigiremo inyungu bigendanye n’intego yatumye babigana.

Mu gusobanura iki cyemezo, abakozi ngo bazajya bahembwa bafate amafaranga bayatange mu bigo by’ubwishingizi, muri Ejo Heza n’ahandi cyangwa bavugane na banki bahemberwamo zijye zikuraho ayo mafaranga ziyashyire mu kigo cy’ubwishingizi.

Kamanzi asobanura ko kugira ngo ibi bikorwe amabanki akata hagati ya 1000Frw na 1500Frw. Indi mpungenge ni uko iyo amafaranga yageze mu ntoki z’umuntu bigora kuyarekura.

Ati “Tekereza umukozi utanga 3000Frw buri kwezi, kuba banki yajya imuca 1000 cyangwa 1500Frw kandi ubundi amafaranga yakatwagaho nta zindi nyungu zivaho, urumva ko bizagorana”.

Ikigega Ejo Heza, ni kimwe mu bizagirwaho ingaruka n’iki cyemezo. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko ababarizwa mu bakozi b’uturere basinye inyandiko z’ubushake bwo kwizigamira muri iki kigega bagera ku 86,600.

Aba bizigamiraga miliyoni 203.9Frw ku kwezi, ku mwaka bakizigamira miliyari 2.4Frw. Bisobanuye ko ubu bwizigame bushobora kugabanyuka cyane.

Umwaka ushize, Akarere ka Gakenke kaje ku isonga mu kwiteganyiriza muri Ejo Heza. Meya w’aka karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko kuba haratanzwe uriya murongo batazasubira inyuma kandi batazateshuka gukora ubukangurambaga nk’uko bisanzwe.

Ati “Kuba amafaranga ye [umukozi] atajya muri Ejo Heza avuye ku mushahara, ntibyamubuza ko n’ubundi namugeraho kuri telefone ye ashobora kwizigamira”.

Imibare ya RSSB igaragaza ko kuva iki kigega cya Ejo Heza cyatangira muri 2018 kugeza taliki ya 20 Gashyantare 2023 abanyamuryango 3,110,446 bamaze kukiyandikishamo.

Muri bo abizigamira ni 2,585,139 bafite ubwizigame bwa miliyari 31,985,460, 235. Ubu bwizigame bumaze kugira inyungu za 5, 904,621,194 Frw na leta ikaba yaratanze uruhare rwa 3,174,704652 Frw. Amaze kugera muri iki kigega yose hamwe ni miliyari 41,064,785,105.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *