Ikirunga cya Nyiragongo cyagaragaje ibimenyetso

Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo, ku mugoroba tariki 13 Werurwe 2023 cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, abagituriye basabwa kuba maso.

Impugucye za OVG, ikigo gishinzwe ubugenzuzi ku birunga, gikorera mu mujyi wa Goma, zatangaje ko iki kirunga kirimo kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, ariko zizeza abaturage kudakuka umutima kubera kiruka cyerekeza muri Pariki y’Ibirunga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Dr Muhindo Adalbert, yavuze ko hari ibimenyetso byo kuruka birimo imitingito iherekeza amahindure asohoka mu kirunga.

Agira ati “Mu makuru yacu aheruka twagaragaje ibimenyetso by’imitingito ica inzira y’ahanyura amahindure, bigaragaza ko amahindure asohotse azerekeza muri Pariki y’ibirung”.

Abashinzwe gukurikirana ibirunga basaba abantu baturiye ibirunga kwitwararika isuku y’ibyo kurya bigwaho ivu rivuye mu birunga, kwirinda gukoresha amazi y’imvura kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Abatwara indege basabwe kwirinda icyerekezo kirimo ikirunga cya Nyamulagira kirimo kohereza imyotsi mu kirere.

Abatuye Akarere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi basabwa kwitwararika mu bikorwa byo gufata amazi y’imvura, kuko arimo imicanga ivuye mu kirunga cya Nyamulagira.

N’ubwo benshi batarimo kumva imitingito ikomeye, abaturiye imijyi ya Gisenyi na Goma bamaze iminsi bumva ubushyuhe bwinshi, nka kimwe mu bimenyetso by’ubushyuhe bwoherezwa n’ikirunga.

Ikirunga cya Nyamulagira gikunze kuruka cyane kurusha Nyiragongo, ariko ntikigira ingaruka ku baturage kubera cyerekeza muri Pariki y’ibirunga, icyakora ikirunga cya Nyiragongo cyo iruka ryacyo rikura umutima benshi kubera cyohereza amahindure mu baturage.

Ubwo giheruka kuruka tariki 21 Gicurasi 2021 cyahitanye abantu, cyangiza inyubako nyinshi muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma, ndetse abaturage benshi bava mu byabo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *