Ku mugoraba wo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023 nibwo hasohotse imyanzuro yirekurwa rya Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo gubahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika hashingiye kukuba baranditse basaba imbabazi ku byaha bakoze.
Paul Rusesabagina yahamijwe gufungwa imyaka 25 na ho Sankara akatirwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD-FLN bari bayoboye, wagabye ibitero bitandukanye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, bigahitana ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa byabo.
Nyuma yo gusohoka muri Gereza yahise ajya ahatuye uhagarariye Igihugu cya Qatar mu Rwanda, ajyayo aherekejwe n’abayobozi bakuru muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.
Amakuru yizewe, avuga ko Paul Rusesabagina mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa yine yahise arekurwa, akava muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Ubwo yarekurwaga, yahise aherekezwa n’abayobozi bo muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ahita ajya mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ruri mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko Rusesabagina azahita yerecyeza i Doha muri Qatari, aho azasanganirwa n’umuryango we uzahita umwerecyeza iwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Igihugu cya Qatar cyagize uruhare rukomeye mu biganiro byatumye uyu mugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba ahabwa imbabazi.
Leta Zunze Ubumwe za America zakunze gusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa, zagaragaje ko zishimiye izi mbabazi yahawe na Perezida w’u Rwanda.
Umwe mu Bashingamategeko ba Leta Zunze Ubumwe za America, Jim Risch unayoboye Komisiyo ishinzwe ibyerecyeye ububanyi n’amahanga, yashyize hanze itangazo, avuga ko yishimiye iyi nkuru nziza y’ifungurwa rya Rusesabagina.
Senateri Jim Risch kandi yavuze ko Guverinoma zombi; iy’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagiranye ibiganiro byanavuyemo izi mbabazi zahawe Paul Rusesabagina.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.