Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Huye, bizihije umunsi w’Umurimo biyemeza kurushaho gukora umurimo unoze, kandi ngo bazabigeraho kuko bashyikirijwe moto zizabafasha mu ngendo begera abaturage.
Fréderic Munyentore uyobora Akagari ka Kibingo gaherereye mu Murenge wa Karama, yagize ati “Bijyanye n’insanganyamatsiko dufite yo kunoza umurimo, iyi moto izamfasha kuwunoza. Ahantu kure twajyaga dutinya kujya kuremesha inama, tukabasaba kuza ku Kagari, tuzajya tubasanga mu midugudu noneho twifashishije moto.”
Charlotte Ingabire uyobora Akagari ka Gitwa gaherereye mu Murenge wa Tumba na we ati “Hari igihe umuturage akwiyambaza ahuye n’ikibazo runaka, iyo yabaga ari mu mudugudu wa kure kumugeraho byari imbogamizi. Izi nyoroshyangendo zigiye kudufasha kunoza umurimo.”
Emmanuel Musangamfura uyobora Akagari ka Matyazo gaherereye mu Murenge wa Ngoma na we ati “Mu gihe cy’ijoro tuba dufite inshingano zo gucunga umutekano no kureba uko amarondo ahagaze. Bigiye kutworohera kugera mu midugudu tureba uko amarondo ahagaze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yibukije 77 bashyikirijwe moto ko bagomba kurushaho gukorera umuturage, ari na we bose bashinzwe gukorera, kandi bakarushaho kwesa imihigo.
Ati “Igisigaye ni ukuzamura ibipimo. Aho twari tugeze harashimije, ariko ubu noneho tugomba kurushaho kuba indashyikirwa, tuzirikana ko umuturage ibye aba yarabitanze, hakaba hasigaye ko twebwe atubona mu nshingano zacu za buri munsi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko Akarere ka Huye kabaye aka gatanu mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, mu gufasha ba Gitifu b’utugari kubona inyoroshyangendo.
Ku kibazo cyo kumenya niba n’abashinzwe iterambere mu tugari bita ba SEDO, na bo hari igihe bazashyikirizwa inyoroshyangendo kuko urebye na bo bagira akazi kenshi nka ba Gitifu, Guverineri Kayitesi yagize ati “Iki ni igikoresho cy’akazi gifasha abari ku rwego rw’Akagari, n’ubwo ari moto ya Gitifu.”
Akomeza agira ati “Bivuga ko SEDO na we hari uburyo agiye koroherwamo. Yamuheka kuri moto bakajyana mu kazi, yajya kure SEDO akajya hafi. Ariko uko ubushobozi bw’uturere buzakomeza kwiyongera, ni ko na bo bazarushaho gutekerezwaho.”
Kwizihiza umunsi w’umurimo ubundi bijyanirana no gutangiza ukwezi k’umurimo.
Meya Sebutege avuga ko muri uku kwezi abakoresha n’abakozi bazafata igihe cyo kurebera hamwe uko barushaho kunoza umurimo, ari na wo uganisha ku iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.
Src:Kigalitoday
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.