Onana mu nzira zimwerekeza gukinira Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo biri mu biganiro n’Umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Willy Leandre Essomba Onana, bigamije kumuha ubwenegihugu no gukinira Amavubi.

Amakuru dukesha IGIHE yemeza ko uyu rutahizamu uhagaze neza yaba yaranditse asaba ndetse yanatanze ibyangombwa byose bimwemerera kubona ubwenegihugu.

Onana wari waratangiye ibiganiro na FERWAFA ubwo Nizeyimana Mugabo Olivier yayiyoboraga, yaje kwegura nta mwanzuro ntakuka urafatwa, abamusimbuye bakaba bari gukomeza gukurikirana iby’uyu mukinnyi.

Uyu Munya-Cameroun yifuza guhabwa miliyoni 40 Frw ariko abareberera Ikipe y’Igihugu Amavubi bashaka kumuha miliyoni 20 Frw. Kuri ubu ibiganiro biracyakomeje kuko nta mwanzuro ntakuka urafatwa.

Mu Ukwakira 2022, Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yemereye Radio Rwanda ko Onana yegerewe ngo abe yakinira Amavubi.

Yagize ati “Igitekerezo kirahari ku mpande zombi. Habayeho ibiganiro igihe kinini. Turi mu biganiro na benshi batandukanye babidusaba cyangwa natwe tubisaba. Twaraganiriye, iyo waganiriye n’umuntu umuha n’umwanya kugira ngo agire uko abitekerezaho natwe tugire uko tubitekerezaho. Ikinini gihari niba twaratangije uwo mushinga byarabaye, igisigaye ni ukureba aho bigeze.’’

Icyo gihe dosiye ya Onana yari mu maboko y’abamushinzwe, ni bo bagombaga kuganira, bakabitangaho umurongo.

Umukinnyi abajijwe we yavuze ko “nta biganiro yagiranye n’u Rwanda’’ byo kuba yarukinira nk’umukinnyi warwo.

Onana w’imyaka 22 ni umwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sports dore ko amaze kuyitsindira ibitego 13 muri Shampiyona imaze gukinwa kugeza ku Munsi wa 27.

Mu gihe yahabwa ubwenegihugu bwo gukinira Amavubi, yaba abaye uwa kabiri nyuma ya Gérard Bi Goua Gohou, Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire wakiniraga FC Aktobe yo muri Kazakhstan ubwo yahamagarwaga muri Nzeri 2022.

Icyemezo cyo kongera kwinjiza abanyamahanga mu ikipe y’igihugu cyongeye gushyirwamo imbaraga nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze imyaka igera ku munani yarafunze imiryango ibemerera kuyikandagiramo.

Photos: Onana hits brace as Blues seize top spot in title race - The New  Times

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *